00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Mituweli, ikorosi ryakomereye akarere

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 17 July 2013 saa 05:51
Yasuwe :

N’ubwo akarere ka Rulindo kahamyaga ko kasohoje imihigo kari karahize ku kigero kirenze 100%, kwishyura mituweli biri ku kigero cya 71,7%. Akarere kagatangaza ko katengushywe n’abayobozi b’ibimina batakurikiranye ababyibumbiyemo uko bisabwa.
Manirafasha Jean d’Amour, ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo imbere y’inteko irimo kugenzura imihigo uko yagezweho, yatangaje ko mu buzima imihigo ibiri basinye irimo kongera umubare w’abagore baboneza urubyaro wiyongereye nyamara ko kwishyura (…)

N’ubwo akarere ka Rulindo kahamyaga ko kasohoje imihigo kari karahize ku kigero kirenze 100%, kwishyura mituweli biri ku kigero cya 71,7%. Akarere kagatangaza ko katengushywe n’abayobozi b’ibimina batakurikiranye ababyibumbiyemo uko bisabwa.

Manirafasha Jean d’Amour, ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo imbere y’inteko irimo kugenzura imihigo uko yagezweho, yatangaje ko mu buzima imihigo ibiri basinye irimo kongera umubare w’abagore baboneza urubyaro wiyongereye nyamara ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitagenze uko bisabwa.

Manirafasha aganira na IGIHE yagize ati “Mituweli twageze ku rugero rwa 71,7%. Twagize inzitizi z’uko abayobozi b’ibimina batakanguriye abo bayobora uburyo bwo kwishyura aya mafaranga, nyamara iyo amezi atatu ashize abaturage bagenda batanga aya mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza biguruntege kuko baba bumva igihe gisa n’icyenda kurangira.”

Yakomeje avuga ko akarere kafashe ingamba zitandukanye mu guhangana n’iki kibazo harimo kuganira n’abayobozi bavuga bakumvwa ngo bazakangurire abaturage kwitabira iyi gahunda. Muri iyi gahunda ngo akarere kamaze kuzenguruka imirenge yose mu rwego rwo gukangura abaturage.

Nyamara ariko n’ubwo uyu muhigo utahiguwe uko bisabwa, Manirafasha yavuze ko ibijyanye no kuboneza urubyaro bakitabiriye ku buryo barenze ikigero cya 55% bari bahize bakageza kuri 55,2% by’abacyitabiriye.

Muri gahunda yo gukomeza guteza imbere ubuzima kandi, Manirafasha yatangaje ko aka karere kubatse poste de santé ebyiri. Ku bijyanye n’ubwisungane aka karere kakaba gafite intego yo kugera ku 100%.

Aha kandi ku bijyanye n’abaturage bashobora kutitabira kugura mituweli kuko hari bamwe bavuga ko batabona imiti imwe n’imwe kwa muganga boherezwa kuyigura mu mafarumasi, Manirafasha yatangaje ko basaba imiti bazakoresha ihagije ku gihe, ku buryo ku rutonde rw’iyagenwe nta kibazo abarwayi babo bajya bagira cyo kuyibura.

Mu bikorwa bisanzwe aka karere kiyemeje ko kazakomeza kwegera abaturage muri gahunda zitandukanye zigamije ubuzima bwiza bwabo harimo gukomeza kurwanya imirire mibi, gushishikariza ababyeyi kubyarira kwa muganga no kwisuzumisha mbere yo kubyara ku bagore batwite no gukomeza kurwanya SIDA n’izindi ndwara zitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages