00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Mu mihigo imvugo yabaye ingiro ariko hari ibikwiye guhinduka

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 July 2013 saa 01:20
Yasuwe :

Inteko yasuzumye imihigo y’akarere ka Rulindo y’umwaka wa 2012-2013 yatangaje ko ibyo yagejejweho mu mpapuro bihuye n’ibyo babonye nyuma yo kubisura n’ubwo hari ibyo basabye ko byanozwa kurushaho.
Tariki ya 16 Nyakanga, inteko isuzuma imihigo yatangiriye iki gikorwa mu karere ka Rulindo. Aha ingingo zose aka karere kahigiye imbere y’umukuru w’igihugu zeretswe inteko isuzuma iyi mihigo n’uko yeshejwe. Bukeye bwaho hari hatahiwe gusura ibi bikorwa aho biherereye mu rwego rwo kunyomoza niba (…)

Inteko yasuzumye imihigo y’akarere ka Rulindo y’umwaka wa 2012-2013 yatangaje ko ibyo yagejejweho mu mpapuro bihuye n’ibyo babonye nyuma yo kubisura n’ubwo hari ibyo basabye ko byanozwa kurushaho.

Tariki ya 16 Nyakanga, inteko isuzuma imihigo yatangiriye iki gikorwa mu karere ka Rulindo. Aha ingingo zose aka karere kahigiye imbere y’umukuru w’igihugu zeretswe inteko isuzuma iyi mihigo n’uko yeshejwe. Bukeye bwaho hari hatahiwe gusura ibi bikorwa aho biherereye mu rwego rwo kunyomoza niba bijyanye n’ibyatangajwe.

Mu gusura ibi bikorwa, inteko yasuzumye iyi mihigo yigabanyijemo amatsinda abiri asuzuma mu mirenge itandukanye. Itsinda rya mbere ryakoresheje ibirometero birenga 140 nk’uko imodoka mubazi y’imodoka yabyerekanye nyuma yo gusura ibikorwa bigera kuri 20 yari yarihitiyemo ko igomba kuzasura ngo irebe niba ibyagaragajwe mu mpapuro ari byo.

Mu gushyira hamwe ibyasuwe, Rugamba Egide, ukuriye ibikorwa byo kugenzura iyi mihigo akaba n’Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yagize ati “Dusanze ibyo batweretse ku mpapuro bihuye n’ibyo twasuye. Bakanguriye abaturage kwitabira ibigo by’imari iciriritse n’amabanki. Ikindi bageze kuri byinshi ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye cyane abo hanze y’u Rwanda, ikintu cyiza Rulindo ishimirwa. Mwagejeje amazi n’amashanyarazi ku baturage benshi twabonye bishimiye kubaho.”

Uretse rugamba kandi ukuriye abagenzura wari unayoboye imwe mu itsinda ryasuye, Sibomana Saidi,wari mu rindi tsinda akaba n’ Umuyobozi mukuru wungirije muri RLDSF yatangaje ko yatunguwe. Agira ati “hari byinshi nashimye ku buryo nsaba ko byazagezwa no ku tundi turere, kuko byaduteza imbere. Igihingwa cya Stevia cyahinzwe ku butaka bunini buhuje, twasanze toni 10 zitegereje kujyanwa muri Singapore, twasanzemo abaturage 250 barimo guhora bahawe akazi bahembwa, igiciro cyacyo kiri hejuru.”

Ibyo aba bayobozi bavuze kandi byemejwe na Tumushime Francine, Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC wagize ati “Ubworozi bw’inkoko twahasanze bwagombye kwiganwa na buri wese, kuko buzageza abaturage kuri byinshi. Abana bamaze kumenyera kwambara inkweto bose, abaturage baragaragara ko bafite icyizere cyo kubaho by’umwihariko no mu cyaro nyuma yo kubona amazi n’umuriro.”

Nyamara n’ubwo iyi nteko yashimye ibyagezweho yanagiriye inama aka karere ku bikorwa bitandukanye kagomba kunoza. Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yabagiriye inama yo kwimura igikumba cy’inka aho kiri hejuru ku musozi, kikubakwa ahantu inka zitazajya zicwa n’umuyaga kuko uzitera umutwe. Aha yanabagiriye inama yo kujya zigaburirwa ibikenyeri by’ingano nyuma yo kuzisarura kuko zera ari nyinshi hafi y’iki gikumba kiri mu murenge wa Rukozo, kuko bituma zimererwa neza zikongera umukamo.

Ikindi cyasabwe n’uko aka karere kakwirinda kujya gahiga imihigo ku kigero cyo hasi, kuko hari aho bagiye barenza ku kigero cyo hejuru. Ahandi basabwe ni ukuzamura ibipimo by’ubuhinzi bigahura n’ibyo ku rwego rw’igihugu. Mu gihe akarere kasabwe kujya gaha amakuru ahagije urwego rw’umurenge ku bijyanye n’imihigo.

Mu gusoza iki gikorwa Munyeshyaka wari ukuriye iki gikorwa yatangaje ko n’ubwo ari umwaka we wa mbere agiye gukurikirana iyi mihigo ari kuri uyu mwanya, asanga Rulindo yarageze kuri byinshi ku buryo n’utundi turere tubikoze igihugu cyatera imbere ku buryo bwihuse.

Ikindi ni uko Munyeshyaka yijeje uturere twose ko nta marangamutima azaba mu gutanga amanota, kuko iyi mihigo irimo kugenzurwa n’abantu b’inararibonye.

Nyuma ya Rulindo, uturere twa Burera, Bugesera, Ngororero na Ruhango ni two dutahiwe guhera ku wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga, buri karere gasuzumwa iminsi ibiri. Abashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo 2012/2013 bazigabanyamo amatsinda ane, mu gihe mu gutangiza iki gikorwa bose bari mu karere ka Rulindo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages