00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Umugabo ukekwaho kwica umuntu amuteye icyuma yatawe muri yombi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 5 January 2022 saa 12:06
Yasuwe :

Dusanganywinema Emmanuel wakoraga akazi ko gutunganya inyama mu kabari (mucoma), akaba yari amaze iminsi ibiri yarahunze, yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo kwica Sinamenye Evariste amuteye icyuma.

Ku itariki 1 Mutarama 2022, nibwo uwitwa Sinamenye Evariste w’imyaka 26 yishwe aterewe icyuma mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Bubangu, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo ariko uwakekwagaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi aburirwa irengero.

Kuva icyo gihe hatangiye iperereza rigamije kumenya uko byagenze mbere y’uko iki cyaha gikorwa.

Nyuma y’iminsi ibiri ashakishwa, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, nibwo byamenyekanye ko yatorokeye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ariko aza gufatirwa mu Murenge wa Jabana mu Kagari ka Kamatamu.

Umuhuzabikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru y’ifatwa ry’ukekwa, ashimira inzego zose zabigizemo uruhare n’abaturage batanze amakuru kugira ngo afatwe.

Yagize ati "Nibyo uwo mugabo yafashwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Polisi, RIB n’abaturage dushimira kuko batanze amakuru yashingiweho ngo afatwe, ubu yashyikirijwe RIB kugira ngo akorerwe dosiye ku cyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi."

CIP Ndayisenga yasabye abaturage kurushaho kwitwararika no kwirinda urugomo kuko rushobora kuvamo ibyaha nk’ibi by’ubwicanyi. Ati "Turasaba abaturage kurushaho kwitwararika birinda urugomo n’ubusinzi bukabije kuko birangira bibatuye mu byaha nk’ibi bikomeye. Nyuma y’uko inzoga zigushizemo utangira kwicuza ku cyaha wakoze bigaherekezwa n’ibihano biteganwa n’amategeko kandi byashobokaga ko ubyirinda."

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 107, ivuga ko "Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu." Naho mu ngingo ya 111, havuga ko "Umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 FRW ariko atarenze miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages