Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi yasabye abayobozi batandukanye mu nzego z’urubyiruko bava mu turere tunyuranye tw’Umujyi wa Kigali kunoza umurimo kandi bagafasha urubyiruko bahagarariye.
Ibi yabitangaje ubwo hatangizwaga itorero ry’abayobozi mu nzego z’urubyiruko basaga 350 bava mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro aho ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare batangiye itorero ribera mu Karere ka Rulindo, aho bazamara icyumweru bahugurwa uko bakomeza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Iri torero ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) n’uturere twose tw’Umujyi wa Kigali, aho ari abayobozi mu nzego z’urubyiruko mu rwego rw’utugari, imirenge n’uturere.
Mbabazi yasabye urubyiruko gukora cyane, kunoza umurimo no kurasa ku ntego n’ibindi; yagize ati “Nk’Abayobozi mu nzego z’urubyiruko mukwiye kuba icyitegererezo no kubera urugero abo muyobora ndetse no kunoza umurimo.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rucagu Boniface, yabwiye intore z’urubyiruko ziri muri iri torero ko u Rwanda rwifuriza urubyuruko kugira imyitwarire myiza no kugira icyerekezo kizima.
Iri torero rigamije gufasha urubyiruko gukora igenamigambi rihamye mu mikorere myiza iboneye aho bayobora no kuzamura imyumvire y’ubukorerabushake mu rubyiruko. Iri torero ryiswe Inkomezamihigo rizasozwa tariki ya 14 Gashyantare 2015.
Uru rubyiruko ruzahabwa ibiganiro ku ngingo zirimo imyitwarire n’imyifatire mpinduramatwara, kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, kuzigama, politiki y’urubyiruko, Ndi Umunyarwanda, uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga umutekano, uruhare rwarwo mu rugamba rwo gukomeza kubohora u Rwanda n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO