Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo burishimira intambwe bwateye n’ibyo bwagezeho mu bijyanye no kubungabunga ubuzima bw’abaturage b’aka karere, bubifashijwemo na SFH Rwanda.
Ubusanzwe aka karere gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, gafite imirenge 17, utugari 71 n’imidugudu 494. Ku rwego rw’akarere, Rulindo ifite ibitaro bikuru bibiri, ibitaro bito 19, n’ibigo nderabuzima 3.
Nkuko byatangajwe n’umukozi ushinzwe ubuzima muri aka karere, bwana Manirafasha Jean d’Amour mugihe gito kitarenze umwaka; Akarere ka Rulindo kateye intambwe igaragara mu by’ubuzima, ibi bikaba byaragezweho kubera ahanini ubufatanye bagiranye na SFH Rwanda, Ikigo giharanira Ubuzima bwiza bw’Umuryango nyarwanda.
Ibikorwa byibanzweho muri ubu bufatanye ni ubukangurambaga, amahugurwa n’inyigisho zagiye zitangwa urugo ku rugo zari zigamije gukangurira abatuye aka karere kuboneza urubyaro, kwirinda agakoko gatera SIDA, kurandura maraliya gukoresha amazi asukuye, ndetse no kurwanya imirire mibi.
Bimwe mu bikorwa byakozwe byabanjirije iyi gahunda y’ubufatanye mu by’ubuzima harimo: ibiganiro 4 byakozwe ku rwego rw’Akarere, hatanzwe inyigisho n’amahugurwa ku baganga mu bijyanye no kwifungisha (vasectomy), hahuguwe abantu 51 bagomba guhugura abandi 633 barimo intore, abajyanama b’ubuzima n’abitwa ba mutimawurugo: aba bose uko ari 633 bagombaga kwifashishwa muri iyi gahunda, bakora ubukangurambaga bw’ubuzima urugo ku rundi.
Manirafasha yatanze ingero za bimwe mu byo bagezeho ku bufatanye na SFH, nka:
(1)Gahunda yo kuboneza urubyaro: hasuwe ingo 52723 kuri 68318(77.2%); abantu bahisemo kuboneza urubyaro bavuye kuri 55.2% bagera kuri 60.2%;
(2)Ubukangurambaga mu kwirinda agakoko gatera SIDA: hasuwe ingo 64730 kuri 68318 (94.7%); abagera kuri 16917 bipimishije agakoko gatera SIDA bamenya uko bahagaze;
(3)Ubukangurambaga mu kurandura marariya: hasuwe ingo 64730 kuri 68318(94.7%); igipimo cy’ubwiyongere bwa marariaya cyavuye kuri 0.7% (2012-13) kigera kuri 0.02% (2013-14);
(4)Ubukangurambaga ku mirire myiza: hasuwe ingo 64730 kuri 68318(94.7%); igipimo cy’imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka 5 cyavuye kuri 1% kigera kuri 0.06%;
(5)Ubukangurambaga ku gukoresha amazi meza: hasuwe ingo 64730 kuri 68318(94.7%); igipimo cy’indwara ziterwa n’ikoreshwa ry’amazi mabi (diarrheal) cyavuye ku nshuro 8015 (2012) kigera kuri 4648 (2014).
Niwemwiza Emilienne, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, atangaza ko ubufatanye nk’ubu bagiranye na SFH Rwanda ari ingenzi cyane kuko bwunganira Akarere mu kugera ku mihigo kaba gafite. Akaba asanga ubu bufatanye bukwiriye gukomeza.
Ibi byatangajwe ubwo bamwe mu bagize Inama nkuru y’Ubuyo ya SFH Rwanda basuraga ibikorwa na gahunda z’ubuzima SFH ifatanyamo n’akarere ka Rulindo mu kwezi gushize kwa Nzeri, 2014.
Umuyobozi mukuru wa SFH Rwanda Bwana Wandera G. Manasseh yaboneyeho gutangaza ko nubwo bakorera mu turere twose tw’igihugu, byumwihariko banyuzwe n’ubufatanye n’imikorere myiza bafitanye na Rulindo, ko biteguye gukomeza gukorana n’aka karere ndetse n’utundi turere twose tw’igihugu bakagirana ubufatanyabikorwa muri gahunda zimwe na zimwe z’ubuzima.


















TANGA IGITEKEREZO