00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Ubujura bw’amabuye y’agaciro bwafashe indi ntera, abantu icyenda bamaze gufatwa

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 27 July 2022 saa 12:48
Yasuwe :

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi abagabo icyenda bo mu Murenge wa Masoro bakoraga ubucukuzi w’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bakangiza ibidukikije.

Abatawe muri yombi ni Manishimwe w’imyaka 33 y’amavuko, Elisa Manizabayo w’imyaka 19 na Celestin Habyarimana w’imyaka 60, Uwiduhaye Patrick w’imyaka19, Nyirishema J. Pierre ufite imyaka 66, Nshimiyimana J. Claude ufite 20, Tuyizere Pascal w’imyaka 16, Kayitare J. Paul ufite 18 na Nkurunziza J. d’Amour w’imyaka 17.

Aba bose ni bo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Masoro mu Kagari ka Nyamyumba bakoraga ubwo bucukuzi mu buryo bwa gakondo bakangiza ibidukikije kandi n’ubwo bucukuzi bwashyiraga ubuzima bwabo mu kaga kubera impanuka zikunze kubugaragaramo.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, avuga ko abo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bagirwagaho ingaruka n’ubwo bucukuzi butemewe.

Yagize ati"Abaturage bo mu Kagari ka Kabuga baduhaye amakuru ko hari abantu bakorera mu nzuri zabo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bikangiza ibihingwa byabo, inzu ndetse bigateza n’isuri. Polisi ikorera muri kariya karere ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano nibwo bajyaga kureba haza gutabwa muri yombi bariya bagabo babukoraga."

SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanga amakuru y’ahaba hari ibikorwa bibi bitemewe n’amategeko, aburira ababa bakishora mu bikorwa nk’ibyo kubireka kuko bihanwa ’amategeko.

Ati" Turashimira abaturage bamaze kumenya ko igihe yose hari ahari gukorwa ibikorwa bitemewe n’amategeko bihutira kuduha amakuru tukabafasha kubihagarika. Ubucukuzi w’amabuye bukorwa n’ibigo byiyandikishishije bikabihererwa uburenganzira, niyo mpamvu tuburira ababa bagerageza kubukora mu buryo butemewe kubireka kuko birangira bafashwe ndetse n’amategeko akabahana."

Abafashwe na Polisi bose uko ari icyenda bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha ishami rya Murambi ngo bakorerwe dosiye hakurikizwe amategeko.

Hari amakuru avuga ko kuba abishora muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakomeje kwiyongera bituruka ku kuba hari abari basanzwe bakora ubwo bucukuzi mu birombe bisanzwe bicukurwamo amabuye ku buryo bwemewe ariko hakaza kubaho igabanywa ry’abakozi abatakaje imirimo bakajya kubukorera mu mirima y’abaturage mu buryo butemewe.

Ingingo ya 54 y’Itegeko N° 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bwa mine na kariyeri, ivuga ko umuntu wese ucukura, ucuruza, utunganya mine cyangwa kariyeri nta ruhushya afite aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’atandatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze miliyoni eshanu ndetse n’ibyo yafatanywe bigafatirirwa n’urukiko.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe bukomeje gufata indi ntera mu Karere ka Rulindo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages