Hagenimana Vincent wari utuye mu Kagari ka Mugote, umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo yiyahuye, bikekwa ko abitewe n’uko umugore we yamucaga inyuma.
Abaturage bo muri Kagari ka Mugote, bavuga ko Hagenimana yiyahuye mu rucyerera rw’ijoro ryo ku wa 27 Mutarama kubera umugore we yamucaga inyuma agasambana n’abandi bagabo.
Abazi uwo mugabo bemeza ko Hagenimana yigeze no gukubita umugabo arapfa amushinja kumusambanyiriza umugore.
N’ubwo abaturage bavuga ko ashobora kuba yiyahuye, ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma bwo ntibubyemera kuko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yiyahuye bwamusanzeho.
Ibi, ubuyobozi bubishimangira bitewe n’uko n’umugore wa Nyakwigendera yabwibwiriye hamwe n’inzego za polisi ko yaraye hanze kuko yari yagiranye ibibazo n’umugabo akamwangira kurara mu nzu ariko abayobozi bakibaza impamvu nta n’umuyobozi w’inzego z’ibanze n’umwe yahise abimenyesha.
Mu byo uyu mugore yiyemereye imbere y’ubuyobozi bw’umurenge harimo ko yiyumviye umugabo ahirita mbere y’uko apfa yajya kumureba agasanga amaze gushiramo umwuka .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, Kabayiza Arcade we yabwiye IGIHE ko atemeranya n’umuntu n’umwe uvuga ko uwo mugabo yiyahuye.
Yagize ati “Uwapfuye ntabwo turemeza ko yiyahuye kubera ko urupfu rwe rukiri urujijo, ntituramenya icyamwishe bitewe n’uko twasanze nta kigaragaza ko yiyahuye, twasanze aryamye ku buriri bwe”.
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko basanze nta kimenyetso kigaragaza ko yiyahuye gihari polisi yahise ita muri yombi umugore we n’umurambo ukajyanwa ku bitaro bya Rutongo kugira ngo hasuzumwe icyamwishe.
Kabayiza yasobanuye ko bimwe mu byatumye batemeza ko uyu mugabo yiyahuye ari uko n’umugore we yababwiye ko bari batonganye akamubuza kurara mu nzu ariko undi ntanagire inzego na zimwe z’ibanze abimenyesha kugira ngo babicyemure kandi akiyemerera ko yamwumvise ari guhirita mbere y’uko apfa.
Gusa n’ubwo ibikorwa nk’ibi bitari bisanzwe bigaragara mu murenge wa Ngoma, Kabayiza yasabye abaturage bose kujya bamenyesha ingo zirimo amakimbirane kugira ngo bayakemure hataragira uhasiga ubuzima.


















TANGA IGITEKEREZO