00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Umugore yasanzwe mu buriri yapfuye

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 4 February 2015 saa 05:46
Yasuwe :

Umugore witwa Speciose wari utuye mu mudugudu wa Remera, akagali ka Migendezo mu murenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo kuri uyu wa kabiri yasanzwe ku buriri bwe yapfuye, abaturage bakeka ko yishwe.
Umuyobozi w’akagali ka Migendezo Haragirimana Sylvere yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu mugore w’imyaka 52, bawusanze ku buriri bwuzuyeho amaraso mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, amaraso atuma bakeka ko yaba yishwe n’abantu bataramenyekana.
Nk’uko Haragirimana yakomeje abisobanura, ngo uyu (…)

Umugore witwa Speciose wari utuye mu mudugudu wa Remera, akagali ka Migendezo mu murenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo kuri uyu wa kabiri yasanzwe ku buriri bwe yapfuye, abaturage bakeka ko yishwe.

Umuyobozi w’akagali ka Migendezo Haragirimana Sylvere yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu mugore w’imyaka 52, bawusanze ku buriri bwuzuyeho amaraso mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, amaraso atuma bakeka ko yaba yishwe n’abantu bataramenyekana.

Nk’uko Haragirimana yakomeje abisobanura, ngo uyu mugore yabaga wenyine mu nzu, ku buryo bigoye kumenya icyamuhitanye.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyinzuzi, Mujijima Jurthe twavuganye ari mu nzira ajya gutabara umuryango wa Nyakwigendera, yavuze ko nta makuru afatika y’urupfu rw’uyu mugore aramenyekana, kuko iperereza rikiri gukorwa.

Mujijima yavuze kandi ko umurenge wa Cyinzuzi utekanye, kabone n’ubwo bagize ibyago bakabura umuturage.

Byari Biteganyijwe ko umurambo wa Speciose ushyingurwa kuri uyu wa gatatu, umuhango wagombaga kubera aho yari atuye.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages