00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Umuturage yashinjwe na bagenzi be gutunga amapingu abafungisha

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 16 July 2026 saa 09:11
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Cyinzuzi, batangaje ko bahangayikishijwe bikomeye na mugenzi wabo ufite amapingu iwe mu rugo, bitewe n’uko ayakoresha ayambika abantu bagiranye ibibazo mu rwego rwo kubahana.

Uwo muturage bita Gafunu, kuko batazi neza amazina ye nyakuri, bavuga ko yigeze gufungirwa ahitwa i Tare ariko ngo aza gutorokana amapingu. Nyuma y’icyo gihe ngo yatangiye kujya ayakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo baturage babwiye TV1 ko uwo Gafunu asanzwe ari umwe mu bacuruza mu Isantere ya Rugaragara, mu Kagari ka Rudogo, kandi ngo ikibazo cy’ayo mapingu bakigaragaje kenshi ariko ntihagira igikorwa.

By’umwihariko bavuga ko banabibwiye ubuyobozi bw’ako kagari ariko ngo bahawe igisubizo cyarushijeho kubatera inkeke.

Umwe yagize ati “Umuyobozi w’Akagari ka Rudogo ubwe yaratubwiye ati Gafunu amfasha guhana abantu. Yivugiye ko ngo ajya amufasha guhana abantu bananiranye.”

Ikindi kigeretse kuri ibyo ngo ni uko uwo Gafunu afite agatsiko ayoboye kiyise ‘Wrong turn’, aho abakagize bagaragara mu bikorwa bihungabanya ituze ry’abaturage ku buryo ugize icyo abivugaho ashobora kwambikwa ayo mapingu agakorerwa n’urundi rugomo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ibyo bintu bitari bizwi, ariko ko ubu bagiye kubikoraho iperereza.

Ati “Ntabwo ibyo bintu byari bizwi hari abazakora iperereza, babaze tubicukumbure byose tubimenye. Bigomba gukurikiranwa tukamenya aho byaturutse kandi niba koko ari byo.”

Mu Rwanda, amapingu afatwa nk’ibikoresho byihariye by’inzego z’umutekano nka Polisi mu gihe cy’akazi. Bivuze ko kuba umuturage yayatunga cyangwa urundi rwego rutabyemerewe bitemewe ndetse kuyambika abandi, ni icyaha gihanwa n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages