Uyu muyango uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, utuye mu mu mudugudu wa Ngona mu kagari ka Rubona, mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, ukaba wari utuye mu nzu ya nyakatsi isakaje ibirere byumye. Nyuma yo kuvuga ikibazo cyabo mu itangazamakuru ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bukaba bwarawushakiye icumbi bazamaramo amezi atatu.
Mu kiganiro yagiranye na TV1, Nizeyimana Pascal yasobanuye Urugendo rwo kuva muri nyakatsi agatuzwa ahandi n’uburyo inzego z’ubuyobozi zitwaye muri iki kibazo cye, nyuma y’uko kivuzwe mu itangazamakuru.
Yagize ati ‘ Haje abasirikare n’abapolisi n’umuyobozi w’umurenge barambaza bati wa musaza we kugirango uhamagare bariya bantu wabitewe niki? nanjye nti ni agahinda n’akababaro , murabona iyi nzu mbamo uko imeze kandi nta gihe ntatakambye.
Ubwo mu bayobozi cyokora ntawamputaje nta wambwiye nabi uretse ko bavuze bati iyi nzu ntituyigusigamo turayisenya[...]ubwo ibintu byanjye mbikuramo , abaturage barantwaza nuko bashyira aha ngaha.’
Umukuru w’umudugudu yaregujwe , abaturage barakarira Pascal ...
Twizeyimana akomeza avuga ko nyuma yo gukurwa muri iyi nzu , yahuye n’imbogamizi zirimo kuba atavuga rumwe na bamwe mu baturanyi be , nyuma y’uko umukuru w’umudugudu asezerewe kuri uwo mwanya azira kudatanga amakuru kuri iki kibazo cya nyakatsi.
Yagize ati ‘Umuyobizi w’umudugudu kugirango aveho byatewe n’iriya nzu, baramubazaga bati wowe muyobozi kuki uba utaragiye utangira amakuru ku gihe , ibi bintu ntabwo wari ubizi , ati nari mbizi akabura icyo asubiza. Bakabaza umuyobozi w’akagari bati nkawe ibi bintu ntabwo wari ubuzi, ati nari mbizi ariko nta gihe ntabivugaga [...]kuva icyo gihe abayobozi bo hasi n’abaturage barimo barandeba nabi ngo nahamagaye abanyamakuru ngo bakuraho umuyobozi w’umudugudu, ubu hari n’abaturage tutavuga rumwe.’
Yifuza ko inzu ye isakarwa akava mu icumbi ...
N’ubwo ashimira Leta y’ u Rwanda kuba yaramufashije guhindura ubuzima ngo arifuza ko yatuzwa mu nzu ye yari yaratangiye kwiyubakira.
Ati ‘Ndashimira ubuyobozi ko bwashyize ahantu heza, ahantu nari ndi ni habi cyane, nari mfite ubwoba ko inzu izatugwa hejuru , reba nka biriya bisimba byahanukaga bikandira abana , ariko ubu nta kibazo mfite. Iriya nzu yanjye ndayisabira ko yakuzura rwose , ngize amahirwe bantera inkunga nkayisubiramo nkava mu icumbi.’
Ubuyobozi bw’akagari ka rubona , buvuga ko uyu muryango ucumbikishirijwe muri iyi nzu mu gihe hagitegerejwe isakaro ryo gusakara inzu yawo.
Umuyobozi w’aka kagari Clementine Mukakalisa yagize ati ‘Ubuvugizi bwo twarabukoze kandi ngirango biri hafi n’ubwo tutavuga ngo ni uyu munsi cyangwa ejo [...] iriya nzu agiye kuyibamo amezi atatu , duteganya ko inzu ye izaba yaruzuye.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nta mpamvu yatuma uyu muturage arebwa nabi , kandi ko aramutse ahohoterwa n’abaturage kubera amakuru yatanze yakwegera ubuyobozi akabumenyesha icyo kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO