00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Yafatiriwe n’ibitaro azira kutemera umurambo w’uruhinja rwe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 9 July 2015 saa 10:14
Yasuwe :

Ibitaro bya Rulindo byafatiriye Amizeroyimana Florance n’abarwaza be nyuma yo kwanga kwemera umurambo w’uruhinja yabwirwaga ko ari umwana we wavutse yapfuye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Twagirimana Diogene umugabo wa Amizeroyimana, utuye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko babyaye umwana mu masaha ya saa moya za mu gitondo, byagera mu masaha ya saa moya z’ijoro babazanira umurambo w’uruhinja bababwira ko na rwo ari urwabo.

Uwo mugabo w’imyaka 25 ahamya ko icyateye umugore n’abarwaza be gufungirwa muri ibyo bitaro bya Kinihira, ari uko yanze gushyira umukono ku nyandiko yemeza ayo makuru babwirwaga n’abaganga bo muri ibyo bitaro y’uko babyaye impanga ariko umwe akaba yari yarapfiriye mu nda.

Nyirabukwe wa Twagirimana ateruye umwuzukuru wavutse ari muzima

Twagirimana avuga ko icyatumye atemera ko yabyaye impanga ari uko we n’umugore n’abamurwazaga bamenyeshejwe ko yabyaye undi mwana wapfuye nyuma y’amasaha 12 umwana wa mbere avutse.

Yagize ati “Impamvu ntemera ko uwapfuye ari uwanjye ni uko umunsi yabyayeho nari nahiriwe ndetse nataha saa cyenda ntawumbwiye iryo jambo, kandi n’abari bamurwaje ntabyo bari babwiwe ku buryo babitubwiye nyuma, none se ni iki cyabinyemeza?”

Yakomeje agaragaza ko afite impungenge z’uko ashobora kuba yarageretsweho umwana utari uwabo.

Ati “Kuki akibyara uwa mbere batahise bambwira ko afite undi mu nda ahubwo bakaba bansaba kubasinyira ko ari uwanjye kugira ngo babarekure? Rero numva batari bakwiye kunshyiraho umurambo ntazi cyangwa se umugore wanjye bamugire ingwate kuko nta deni na rimwe mbarimo.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kinihira bubivugaho iki?

Dr Utumatwishimana Abdallah, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kinihira ahakana ibyo ibitaro ayobora bishinjwa ahubwo agashimangira ko uwo mugore yari afite abana babiri mu nda harimo uwapfiriyemo n’ubwo umugabo we atabyemera.

Ati “Erega ababizi bashobora kubisobanukirwa ariko biragoye kubisobanurira umuturage kuko iyo umuntu atwite impanga ashobora no kugira amahirwe make yo kuzibyara iyo atisuzumisha uko bikwiye ngo anyuzwe mu cyuma, ari na byo byabaye kuri uyu mugore. Na bo umwana w’umukobwa wavutse mbere yari yaritambitse abanza ukuboko ku buryo byasabye ko abyara banamubaze”.

Yakomeje agaragaza ko impamvu batahise babimenyesha abarwaza be ari uko binyuranye n’amabwiriza yabo kuko bakwiye kubibwirwa uwo baba bakwiye kubibwira ari umurwayi nyir’ubite wenyine kandi nawe akaba yari akimeze nabi.

Nyuma y’uko Twagirimana yanze kwemeza ko uyu mwana ari uwe bikaba byatumye ubuyobozi bw’ibi bitaro bugiye kwitabaza inzego za Polisi kugira ngo akorweho ibizami bya ADN bigaragaza ko umwana ari uwe cyangwa atari uwo.

Amizeroyimana Florance wabyaye impanga umugabo we ntabyemere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages