Hari abaturage bakunze kugaragaza ko babiterwa n’uko igiciro cyo gukusanya no gutwara iyi myanda kiri hejuru, baba birengagiza ko ya mazi yanduye agenda agahura n’andi meza bikagira ingaruka ku buzima bwabo n’ibidukikije muri rusange.
Ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, gitangaza ko mu gukemura iki kibazo hari kwigwa uburyo hashyirwaho igiciro rusange cyo gutwara imyanda y’amazi (Waste Water) nk’uko bikorwa ku myanda isanzwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba yavuze ko amazi, isuku n’isukura biza mu byo bafite mu nshingano zo kugenzura kuko imyanda iva mu ngo itagenzuwe neza yagira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.
Umuyobozi ushinzwe amazi, isuku n’isukura muri RURA, Eng. Jacques Nzitonda yavuze ko amazi mabi aturuka ku mikoreshereze y’ameza ariko akagira uruhare mu kwangiza ubuziranenge.
Ati” Ayo mazi aba yamaze kwandura kubera ibikorwa bya muntu ashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe ndetse n’ibidukikije. Niyo mpamvu rero habaho kuyatunganya mbere y’uko asubizwa mu bidukikije, mu migezi cyangwa se ahandi habugenewe.”
Nzitonda avuga ko kugira ngo amazi mabi atunganywe hirindwa ko yatera abantu indwara hari inzego zitandukanye zigenda zikorana zirimo za Minisiteri, inzego z’ibanze, abikorera ku giti cyabo ndetse n’abashinzwe kugenzura imikorere, ari naho RURA ibarizwa.
Ati” Tumaze gushyiraho amabwiriza agenzura abashyiraho ibikorwa remezo bitunganya amazi mabi, twamaze no gushyiraho amabwiriza ku batanga serivisi zo gukusanya no gutwara imyanda y’amazi.”
Yongeyeho ko serivisi yo gukusanya no gutwara imyanda zigikenewe kuko igihugu kitarabasha gushyiraho ahantu rusange hahurira amazi mabi avuye mu ngo no mu nyubako nini.
Ati “Muribuka ko mu myaka ishize twashyizeho ibiciro bijyanye no gukusanya no gutwara ibishingwe. Turateganya ko no mu gihe gito kiri imbere tuzashyiraho ibiciro ntarengwa bijyanye no gukusanya no gutwara imyanda y’amazi.”
Nzitonda avuga ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kurengera inyungu z’abaturage kuko bazaba bazi igiciro bashobora guheraho bumvikana n’ababatwarira amazi mabi kandi na ba rwiyemezamirimo ntibagwe mu gihombo.
RURA ivuga ko uretse abakusanya bakanatwara amazi mabi, hari n’ibigo bigera kuri bibiri by’abikorera birimo icyitwa Eco Protection, bitanga serivisi zo kubaka ibikorwaremezo biyatunganya ku buryo ashobora kongera gukoreshwa cyangwa aho amenwe ntagire ibyo yangiza.
Umujyi wa Kigali niwo ushyiraho amabwiriza arebana no gusaba abanyamahoteli n’abafite inyubako nini n’imidugudu gushyiraho ibikorwaremezo bitunganya amazi mabi, mu gihe RURA yo igenzura ibigo bitanga izo serivisi.



















TANGA IGITEKEREZO