00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RURA yahagaritse burundu ibiganiro by’Ikinyarwanda bya BBC

Yanditswe na

Philbert Girinema na Deus Ntakirutimana

Kuya 29 May 2015 saa 06:23
Yasuwe :

Nyuma y’icyemezo cyahagarikaga by’agateganyo Radiyo BBC, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangangaje umwanzuro mushya wacyo wo guhagarika gahunda z’ikinyarwanda za Radiyo BBC burundu.

RURA yatangaje uyu mwanzuro wo guhagarika BBC, ishami ry’ikinyarwanda mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015.

RURA yemeje ko muri filimi mbarankuru yakozwe na BBC, iri radiyo yarenze ku mahame agenga itangazamakuru, ikanarenga ku murongo wayo n’amategeko y’u Rwanda by’umwihariko ajyanye n’’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.

Umuyobozi wa RURA, Majoro Patrick Nyirishema yagize ati “Gahunda ya BBC y’Ikinyarwanda ya Gahuzamiryango ihagaritswe mu mu gihe kirerekire, ubundi twari twayihagaritse mu gihe gitoya, turi mu gusuzuma, ariko noneho ihagaritswe burundu.”

Gusa ngo izindi porogaramu zizakomeza nk’uko zakoraga, ariko noneho BBC izasabwa kubahiriza amategeko yose agenga no gutanga impushya, ndetse n’itangazamakuru.

Yakomeje ati “Izindi porogaramu za BBC zose zizakomeza ariko na zo zigomba kubahiriza amategeko yose n’amabwiriza agenga Itangazamakuru, ntabwo zizemererwa kuba zatangaza ibintu biri mu murongo nk’uw’iyi filimi yari irimo.”

Mu gihe bigaragaye bazafatirwa ibyemezo bijyanye n’ibyaha bizaba byakozwe icyo gihe.

Icyegeranyo cyamaze gukorwa kuri iyi radiyo ngo kigaragaza amakosa yakozwe nayo ku buryo n’ubutabera buziyambazwa.

Nyirishema ati “Kuri ibyo byose twafashe icyemezo cyo gushyikiriza inzego zishinzwe guperereza kugira ngo noneho zizabisuzume zirebe niba ibi bintu bikwiriye kujya mu nkiko mu nzira zisanzwe.”

Abanyamakuru babajije niba iki cyemezo cyasesenguwe neza ku buryo nta ngaruka byagira ku gihugu, Umuyobozi w’inama ngenzuramuikorere, Coletha Ruhamya asubiza ko u Rwanda rwigenga.

Ati “U Rwanda ni igihugu kigenga gifite imirongo ngenderwaho, nkuko natwe tutajya mu gihugu cyabo ngo tubavogere(Abongereza), numva nta nkurikizi mbi, inahari yaba ari impamvu yabo ariko itaduturutseho, twanabasabye kuza ntibitaba.”

Muri rusange ngo kuba filimi yaratambutse mu Cyongereza ariko hagafungwa gahunda z’Ikinyarwanda ngo hari impamvu.

Yagize ati “Hafunzwe Ikinyarwanda kuko ari ururimi rwumvwa na benshi mu Rwanda, badakwiye gukomeza kumva ibiganiro birimo amacakubiri.”

Inama ngenzuramikorere yategetse umuyobozi wa RURA gukora ibishoboka byose kugira ngo iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa.

Icyemezo cyo guhagarika BBC burundu cyafashwe nyuma y’imyanzuro yatanzwe na Komisiyo yari iyobowe na Martin Ngoga yari yahawe inshingano zo gukora ubusesenguzi ku birego u Rwanda rushinja BBC.

Tariki ya 24 Ukwakira 2014 nibwo RURA yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse by’agateganyo ibiganiro bya BBC byo mu rurimi rw’Ikinyarwanda, hashingiwe ku birego ivuga ko yagejejweho n’abantu batandukanye bashinja BBC amagambo abiba kandi ahembera urwango, kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma ya filimi mbarankuru yakozwe n’icyo gitangazamakuru yiswe Rwanda’s Untold Story.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages