Urwego ngenzuramikorere, RURA, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018 rwahurije muri Petit Stade i Remera, impande zose zifite aho zihurira n’ubucuruzi bwa serivisi z’itumanaho, ngo haganirwe ku ingamba zo gukumira ibyaha bishamikiye ku mirimo bakora.
Kubwimana Jean Bosco umaze imyaka irenga 10 aranguza za simukadi (sim card), yagarutse kuri rumwe mu ngero z’amanyanga akunda gukorwa mu murimo wabo.
Ati “Iyo ujyanye indangamuntu yawe bakayandika mu gatabo ugahabwa amafaranga ukigendera, hari uwabikora nyuma wamara kugenda akaza kubikoramo ibindi, umuntu ni mugari."
"Hamwe bene uwo ashobora kwakira amafaranga y’abajura bashaka za simukadi bakazimugurira ku mafaranga menshi, akazibarura ku bakiriya banditse muri ka gatabo.”
Kubwimana avuga ko ikibabaza ari uko ubwo buriganya bushyira mu kaga umukiriya, akisanga ari kubazwa ibyaha byakozwe n’abafite simukadi zimubaruweho kandi nta ruhare yabigizemo.
RURA ivuga ko igiye kubihagurukira, aho mu minsi iri imbere nta muntu uzongera kwibaruzaho simukadi zirenze eshatu kuri buri murongo akoresha mu Rwanda.
Naho mu bikorwa bifite aho bihurira n’imikoreshereze y’indangamuntu ye, hazajya haniyambazwa utwuma dupima igikumwe, aho kugendera ku ndangamuntu na fotokopi yazo gusa.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga muri RURA, James Musinguzi yagize ati “Bigaragara ko hari ama simukadi yanditse ku ndangamuntu z’abandi bantu batari nyirubwite. Ikigiye gukorwa rero ni ukugerageza tugakoresha ikoranabuhanga tukamenya ngo iyo ndangamuntu ni iyawe cyangwa si iyawe, simukadi ntibayiguhe.”
Ngo hari n’uburyo abantu baconga udufoto bakomeka ku ndangamuntu z’abandi, bagafotoza, ubarura cyangwa uhinduza simukadi (sim swap) ntabashe kubavumbura.
Ibi biganiro ngo bizakomereza mu gihugu hose, mu gihe mu minsi ya vuba biteganywa ko abacuruza amakarita ya telefoni na serivisi za mobile money bazanahurizwa mu Itorero, bakigishwa indangagaciro na kirazira bizabafasha kwimakaza ubunyangamugayo.
Imibare ya RURA yo muri Kanama uyu mwaka, ivuga ko abakoresha telefone mu Rwanda bageze ku 9,516,926 , ni ukuvuga 80.59 %.



















TANGA IGITEKEREZO