Ubusanzwe umuntu wujuje ibisabwa abona ‘Autorisation’ mu minsi itatu ariko hari impamvu zirimo kutagira amakuru ahagije zishobora gutera idindira ry’iyi serivise.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutwara abantu n'ibintu muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, yavuze ko nyuma yo kumva ko hari abagenerwabikorwa binubira gutinda guhabwa iki cyangombwa hahise hashyirwaho itsinda rizenguruka hirya no hino harebwa aho ikibazo gishingiye.
Mu byagaragajwe n’iri tsinda harimo kuba hari abakomisiyoneri bafatirana abamotari bakabizeza ubufasha babaha amafaranga bakayarya, maze bakababeshya ko bisaba gutegereza igihe kirekire.
Yagize ati “Kimwe cyagaragaye ni uko habamo abakomisiyoneri bizeza abaturage kubashakira ibyangombwa bakabaka amafaranga bababeshya ko bazabashakira ibyangombwa. Nyuma bababwira ko bitinda, bigatuma bakeka ko ikibazo kiri muri RURA nyamara yo itanga serivisi ku gihe.”
“No mu cyumweru gishize hari uwo twafashe wakoreraga mu ntara ariko yari afite uwo bakorana i Kigali. Akenshi baba banasaba amafaranga aruta ayo twe dusaba. Umuturage akaguma aho yizeye ko bikiri muri RURA, twe tutazi ko yasabye icyangombwa.”
Katabarwa yavuze ko RURA irajwe ishinga no gufasha umuturage kubona amakuru atuma abakomisiyoneri batabona aho bamufatira, ikaba ari na yo mpamvu yashyizeho itsinda ribishinzwe muri iki kigo.
Kuri ubu abamotari basaba ibyangombwa binyuze mu makoperative bakoreramo aho kuba ku muntu ku giti cye, kuva mu 2012 bimaze kugaragara ko ababikeneye barushaho kuba benshi.
Ikindi Katabarwa yagaragaje mu bidindiza itangwa rya ‘Autorisation’ ni abadafite amakuru ku bisabwa kugira ngo iki cyangombwa kiboneke.
Ati “Hari abamotari batarumva imikorere y’amakoperative, akumva ko niba yamaze kwishyura birangiye, ntiyuzuze ibindi bisabwa, yatinda kugihabwa akabyitirira serivisi mbi za RURA. Hari kandi imikorere mibi y’amakoperative aho abayobozi bayo babeshya abamotari bashaka kubagira ingwate ngo babone uko babariraho.”

Nyuma y’ibi byose, ihereye mu mujyi wa Kigali, RURA yashyizeho itsinda rigenzura imikorere y’amakoperative mu mujyi wa Kigali ku bufatanye na RCA, Polisi, Umujyi wa Kigali n’abayobozi b’amakoperative, harebwa igituma abamotari batabona ibyangombwa ndetse n’imikoreshereze y’amafaranga ishobora kuba isoko y’ibibazo byinshi.
Amabwiriza avuga ko usabye ‘Autorisation de transport’ agomba kuba yahawe igisubizo mu minsi irindwi na ho uwujuje ibisabwa byose atagomba kurenza iminsi itatu atarakibona, nk'uko RURA ikomeza ibitangaza.
Kugira ngo koperative y’abamotari ihabwe ibyangombwa bisaba ko iba yujuje moto 100 na ho iy’abatwara imodoka isabwa kuba ifite imodoka 20.




Ibitekerezo 0