Izo kompanyi ni Minintco Ltd imaze igihe kinini icuruza Kanta, ubu ikaba isigaye izikorera mu Rwanda. Nubwo bimeze bityo ariko, hari indi kompanyi yitwa Dresoceco Ltd y’Abashinwa ikorera mu Rwanda, bashinja kwinjiza mu gihugu ibindi bikesha umusatsi bisa na Kanta.
Kanta ifite inkomoko mu Buhinde ikoreshwa cyane mu bihugu biherereye muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati. Mu Rwanda Kanta yanditswe kuri Kompanyi ya MININTICO (R) Ltd ku wa 15 Gashyantare 2012.
Uretse kuba umuntu yaba azisobanukimwe neza, ibirango bya Kanta na Wild Olive, bijya gusa neza, ibiteza impungenge kuri kompanyi ya MININTICO Ltd yashoje urubanza ivuga ko ibicuruzwa byayo byiganywe.
Kanta na Wild Olive zifite ibirango n’amabara (ubururu n’umutuku) bishobora kugora umuntu ubireba atabisobanukiwe cyangwa atabyegereye ku bitandukanya kuko asa, itandukaniro rikaba ku tuntu duke, turimo aho amabara aherereye.
KT Press dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu iburanisha ryabaye ku wa Gatanu, tariki 10 Werurwe, Jean Nepomuscene Mugengangabo wunganira mu mategeko MININTICO Ltd yabwiye urukiko ko ikirango cy’ibicuruzwa by’umukiriya we cyiganwe ndetse ko byanateza urujijo ku bakiriya bamaze imyaka myinshi bagikoresha.
Yagize ati “Umukiriya wacu afite uburenganzira kuri iki kirango cy’ubucuruzi cyigangwe kugira ngo bayobye abakiriya bacu.”
Mugengangabo na mugenzi we Emmanuel Muragijimana basabye urukiko guha agaciro ikirego cyabo kuko kompanyi bahanganye mu rubanza yarenze ku mabwiriza arengera ikirango cy’igicuruzwa cyayo nubwo icuruza igicuruzwa gisa n’icyabo.
Ku ruhande rw’abunganira DRESOCECO LTD basabye gutesha agaciro ikirego, bavuga ko nta bubasha urukiko rufite bwo kuburanisha urwo rubanza bitewe n’uko umukiriya wabo ari kompanyi ifite inkomoko mu mahanga ndetse n’igicuruzwa kikaba ari ikinyamahanga.
Kananga Protogene, umwunganizi wa Dobusjes Ltd yasabye urukiko ko rusaba abarega kugaragaza ibimenyetso simusiga bigaragaza ko habayeho kwigana igicuruzwa cyabo maze amategeko akubahirizwa, ndetse asaba ko iburanisha mu mizi ryakigizwa inyuma.
Nyuma yo kumva impande zombi z’ababurana, Perezida w’urukiko yatesheje agaciro ubusabe bw’uregwa avuga ko urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza. Umwanzuro ukazasomwa kuwa 24 Werurwe 2017.
Amafoto: KT Press



















TANGA IGITEKEREZO