Impande ebyiri zashyamiranye bikomeye mu mpuzamasendika y’Abakozi (COTRAF) ntizivuga rumwe ku ugomba kuyobora hagati ya Bicamumpaka Dominique usanzwe uriho na Vuguziga Sylvestre wabitorewe kuri uyu wa Kabiri.
Kuri uyu wa 13 Mutarama 2014, ku cyicaro cya COTRAF kiri ku Kagari ka Kimihurura havutse imvururu, aho abo ku ruhande rutemera Bicamumpaka usanzwe ari umuyobozi basabaga ko yavaho, ngo kuko “manda yahawe zarangiye”, ariko we n’abamushyigikiye bakagundira ubuyobozi.
Izi mpande zombi zagaragaje ukutumvikana gukabije, baterana amagambo ndetse bamwe batungana intoki nk’abashaka kurwana, kugeza ho umwe muri bo yaje kuvuga ko hashobora kumeneka amaraso, ariko bimuviramo guhita atabwa muri yombi, ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi.
Imvururu zaje guhoshwa n’uko inzego z’umutekano ndetse n’iz’Ubutabera zari aho, zateranyije abayobozi b’amasendika atanu muri atandatu agize COTRAF, bakora inama y’ikubagahu, maze batora Vuguziga Sylvestre nk’umuyobozi w’inzibacyuho, mu gihe umuyobozi wa Sedika ya 6 we yahise yigendera ngo kuko hari ibyo atemera.
Nyuma yo gutora, abo bayobozi b’amasendika bahise bandika inyandiko itegeka Bicamumpaka Dominique guhita ava ku buyobozi, atabyubahiriza hakitabazwa inzego z’umutekano.
Aganira na IGIHE.com, nyuma y’aya matora, Vuguziga yagize ati “Ejo twiriwe aha, twaramusabye kugira ngo tube twakumvikana umunsi wose akabyanga ahubwo akatwoherereza ubutumwa bwo kutwishongoraho.”
Yakomeje avuga ko mu nama yahuje abayobozi b’amasendika agize COTRAF hagamijwe gusuzuma manda z’abagize ibiro bikuru n’akanama k’abagenzuzi b’imari n’imicungire y’imitungo, basanze igihe bari barahawe cyararenze, bemeza kutabongera indi kugeza igihe hazateranira indi nama y’inteko rusange yo muri Gicurasi uyu mwaka.
Vuguziga avuga ko Bicamumpaka Dominique ashaka kugundira ubutegetsi ku ngufu, agasobanura ko COTRAF yagiye mu bibazo by’ihungabana ry’ubukungu, kandi ko agenda yishyiriraho abayobozi yishakiye akoresheje ikimenyane.
Bicamumpaka Dominique ntakozwa ibyo kuba hatowe abamusimbura, we avuga ko yemera ko manda ye yarangiye, ariko ko azakurwaho n’inama rusange.
Ati “Bariya ntabwo bashyizweho n’inama rusange, icyemezo cyabo ni ukwikirigita ugaseka. Inama nkuru yemeje ko inama rusange izaterana mu kwezi kwa Gatanu, bagutegereze kuzaze niba bashaka kwiyamamaza baziyamamaze.”
Bicamumpaka avuga ko ikibazo cy’umutungo cyagaragaye, kandi ko abatowe bakaba basanzwe badatanga umusanzu, bikaba imwe mu mpamvu yerekana ko yateje ihungabana ry’ubukungu, ari na ho ahera avuga ko bafatwa nk’indorerezi muri COTRAF bityo bakaba nta cyizere bari bafitiwe, ibi bikabambura ububasha bwo kumukura ku buyobozi.
Ibyo gushyiraho abayobozi, Bicamumpaka yavuze ko ababimushinja batitabiraga amanama abo bayobozi batorerwagamo mu ruhame, yongeraho ati “Jye ndi umuhuzabikorwa nta muyobozi twigeze dushyiraho, ikibazo iyo baza kuba barakigize baba barakivuze mu nzego, bariya nta bikorwa bakoze”.
Nta cyemezo kigaragara cyari cyafatwa kuri aya makimbirane, kuko n’ubu akazi kahagaze muri COTRAF, hakaba hari kwitabazwa ingufu za Leta.
COTRAF yashinzwe mu 2003, ije kuvugurura no kwagura icyitwaga STRIGECOMI, yo mu 1989, ikaba yari igamije kurengera abakozi no guharanira ko abakozi bose bagira ijambo aho bakorera bakagira uruhare mu byemezo bibafatirwa, igizwe n’amasendika arindwi abumbye abanyamuryango barenga 25000.



















TANGA IGITEKEREZO