Abantu 6 baguye mu mpanuka y’imodoka abandi 24 barakomereka bikabije mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu muhanda Kigali - HUye ahitwa Rusatira mu karere ka Huye.
Polisi y’Igihugu ivuga ko iyo mpanuka yatewe n’imodoka yashatse kunyura ku yindi nabi, ihita icakirana n’indi yaturukaga imbere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Sup.Hubert Gashagaza, yatangarije IGIHE ati “Imodoka iri mu bwoko bwa Coaster ya Sotra yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, yashatse kunyura ku yindi modoka mu buryo budashoboka bituma igongana n’iyari iturutse imbere.”
Sup.Gashagaza akomeza avuga ko iyo modoka ya Sotra yagonganye n’indi modoka ya Gaga yavaga i Kigali yerekeje i Bujumbura, 5 bahita bapfa undi umwe apfira mu nzira bamujyanye kwa muganga, abandi 23 bari muri Sotra nabo barakomereka, bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza i BUtare (CHUB).
Polisi ivuga ko abapfuye bose kimwe n’abakomeretse bari abagenzi bo muri Sotra kuko yari irimo abantu 29, kubera ko ugereranije n’imodoka byagonganye, Sotra ari yo modoka ntoya kandi yari iri mu makosa n’umuvuduko mwinshi.



















TANGA IGITEKEREZO