00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rushashi: Inka zigurishwa zivuye muri gahunda ya Girinka ntizirenga umutaru

Yanditswe na

Denise Uwase

Kuya 19 July 2014 saa 02:26
Yasuwe :

Mu duce dutandukanye tw’igihugu hamaze kugera gahunda ya Girinka, mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abatishoboye. Zimwe mu nka ziba zatanzwe bivugwa ko hari izigenda zibura zagurishijwe n’ abazihawe. Umurenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke bavuga ko bafite gahunda yo gukurikirana uko inka zatanzwe muri iyi gahunda zibayeho, ndetse ko n’ iyo zigeze ku isoko zigarurirwayo.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Agnes Matilda Kalibata ubwo aheruka mu Karere ka Gisagara mu kwezi kwa (…)

Mu duce dutandukanye tw’igihugu hamaze kugera gahunda ya Girinka, mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abatishoboye. Zimwe mu nka ziba zatanzwe bivugwa ko hari izigenda zibura zagurishijwe n’ abazihawe. Umurenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke bavuga ko bafite gahunda yo gukurikirana uko inka zatanzwe muri iyi gahunda zibayeho, ndetse ko n’ iyo zigeze ku isoko zigarurirwayo.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Agnes Matilda Kalibata ubwo aheruka mu Karere ka Gisagara mu kwezi kwa Kamena, yavuze ko mu gihugu hari ikibazo cy’abantu bagurisha inka bahabwa muri gahunda ya Girinka, ati "Ikibazo cy’abaturage batangiye umuco mubi wo kugurisha inka zo muri gahunda ya Girinka kiragaragara hose mu gihugu, umuturage namubajije imibereho ye, nza gusanga yari yarabonye inka akayigurisha, icyo kintu ni umuco mubi cyane, ni amakosa, mu gihe wabonye inka yo muri gahunda ya Girinka, buri munsi mu rugo rwawe hagomba kuba hari inka ya Girinka, wagira iyo ugurisha kubera ko iziyikomokaho zabaye nyinshi, hagomba kugira isigara izakomeza kurera abana izakomeza kurera urugo".

Abaturage bo mu Murenge wa Rushashi bahawe inka muri gahunda ya Girinka bagaragaza uko umurenge wabo uhagaze ku kibazo cy’ibivugwa ko haba hari abazigurisha ndetse na gahunda bafite zo gukurikirana inka zatanzwe:

Nyirabahizi Patricia, umuturage wo mu Kagari ka Kageyo agira ati "Hari inka yapfuye izize uburwayi, ariko ipfuye bavuga ko ubudehe buzamuha indi nka, veterineri yagiye kuyireba, muri uko kuyitera inshinge byanze irapfa".

Yongeraho kandi ko iyi nka yazize indwara yitwa "ibifuruta". Avuga ko hari komite y’ubudehe ishinzwe gukurikirana inka zatanzwe, ko kandi iyo binaniranye babigeza mu bakuru b’imidugudu no mu zindi nzego zo hejuru.

Biryabagambanyi Simoni wo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Rushashi, we agira ati "Kwiba byaracitse, ntabwo bakiziba, cyereka iyo ipfuye bakavuga naho ubundi ntabwo zibura, iyo inka ibuze turabibona tukabibwira umuyobozi w’umudugudu akabyandika."

Nk’uko bitangazwa n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rushashi Mado Rwabukumba Umuhoza ngo kugurisha inka muri uyu murenge ni sakirirego, ati "Nta kibazo gihari kuko n’uwibeshye akayijyana ku isoko turayigarura, ibyo byo rwose nabo barabizi ko ari sakirirego, hari komite z’ubudehe ziri mu mudugudu, kandi na wa muntu aba abizi ko azakurikiraho, agakurikirana imibereho y’iyo nka, akaba ijisho, iyo ayitwaye rero bigaragara."

Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2009, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abatishoboye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages