00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: 98% by’abaganga b’inzobere mu bitaro bya Gihundwe ni Abanyekongo

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 1 January 2016 saa 09:59
Yasuwe :

Kugeza ubu bigaragara ko hakiri icyuho cy’inzobere mu by’ubuvuzi z’abaganga mu Rwanda. Mu bitaro bya Gihundwe, mu Karere ka Rusizi, 98% by’abaganga b’inzobere ni abaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repepbulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi mushya w’ibi bitaro, Dr. Nshizirungu Placide avuga ko kuba bafite abaganga benshi baturuka muri Congo, ntacyo bitwaye kuko umwuga wo kuvura ari mpuzamahanga dore ko hari ikibazo cy’uko Abanyarwanda b’inzobere batari bagera ku mubare uhagije.

Yagize ati “umuntu avuze ko abaganga dufite batari bagera ku bakenewe ntiyaba yibeshye cyane ariko biri mu nzira nziza kuko Leta yacu, Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego bireba ni ibintu bashyizemo imbaraga, kuba haboneka abize ubuganga kandi bashoboye, ntabwo twavuga ko bahagije, turacyakeneye abandi benshi”.

Uwayoboraga ibi bitaro mu gihe cy’amezi atatu ashize, CIP Dr Dusabe Toussaint yavuze ko mu gihe yari amaze ayobora yasanze abaganga baturuka muri Congo ari benshi ndetse kubera ikibazo cy’agahimbazamushyi kadahabwa abaganga bo hasi, bo bahisemo kugaha abaganga gusa kugira ngo batagenda.

Ati “urwego rukuru rushinzwe icungamutungo n’inama y’ubuyobozi bw’ibitaro babyumvikanyeho ko mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarusizi, abo baganga b’inzobere bagenerwa agahimbazamusyi kugira ngo Umunyarwanda ntazahagwe."

Ibitaro bya Gihundwe byubatswe mu 1990; mu gihe cya jenoside birangirika, byaje gutangira mu ntangiriro za 1995, kuri ubu bifite abakozi 151 harimo inzobere 12 zirimo Abanyarwanda babiri gusa.

Habayeho guhererekanya ububasha hagati y'ubuyobozi bushya n'ubucyuye igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages