Iyo ugeze mu isoko ryo mu Budiki ku kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gihundwe uhasanga abagore benshi bakora ubucuruzi bw’amafi, isambaza n’indugu.
Bavuga ko ubu bucuruzi bwitaweho bagashakirwa uburyo izo sambaza n'amafi zajya zikorwamo ifu cyangwa zikumishwa byabateza imbere .
Bavuga ko bazicuruza umunsi umwe gusa iyo batabonye abakiriya cyangwa zikanyagirwa bituma nta muntu uzigura kuko ziba zapfuye, bityo ngo zikozwemo ifu y’isambaza ndetse na Saradine byabafasha.
Simabarikure Antoine yagize ati “ Uwo mushinga urahari uko twazibyaza ifu tukazibika no mu buryo bwo kuzibabura mu mavuta ku buryo zagera n’ahantu kure zivuye hano.Iyaba twabona nk’umufatanyabikorwa iyo mishinga yacu yatangira.”
Nyirahabimana Christine yunzemo ati “Uburyo tuzicuruza hano nta kigenda kuko twigeze kubigerageza ariko ubushobozi burabura turahagarika.”
Umukozi wa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ( Minicom) ushinzwe ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu Turere dutandukanye turimo na Rusizi Rurezamfizi Apollinaire, avuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kugira ngo umusaruro w’ibikomoka mu mazi urusheho kugira ubuziranenge.
Ati “ Ibyuma bikonjesha n’imashini zisya biba bigomba gukorwa mu buryo butatu, zikiri mbisi, izumishije n’ifu. Ubushobozi bwiyongera barateganya ko bazagura ibyo byuma, icyo twabakorera ni ubuvugizi ku nzego zibishinzwe ku buryo umusaruro ubasha kubungabungwa neza.”
Abagore n’abagabo 538 bibumbiye mu makoperative atatu bakora ubu bucuruzi bw’ibikomoka mu mazi aho nibura bacuruza toni enye n’igice buri cyumweru. Umusaruro mwinshi werekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .






Ibitekerezo 0