00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abafashijwe na World Vision bayivuze imyato, ubuyobozi bubizeza kubaguma hafi

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 21 September 2023 saa 03:02
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga, World Vision n’abafanyabikorwa bawo bishimiye ibyo bagezeho mu myaka itanu bamaze bafasha abaturage bo mu Karere ka Rusizi kwiteza imbere no gushyigikira umwana muri rusange.

Igikorwa cyo gusoza uyu mushinga wakorerwaga mu Mirenge ya Muganza na Gitambi yo mu Karere ka Rusizi cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 19 Nzeri 2023.

World Vision yatanze umusanzu mu mishinga itandukanye irimo uwitwa Thrive wafashije abaturage kubaka umuco wo kwizigamira.

Thrive yabumbiye hamwe abaturage batangira kwizigamira igiceri cya 100 Frw nyuma baza kwigishwa uburyo bahinga imboga n’imbuto bifashijije amazi bahawe ndetse n’imipira yuhira ibihingwa byabo.

Umuhinzi uri mu itsinda rihinga imboga n’ubuhumbikiro bw’ingemwe bw’ibiti, Uwiyeze Diane, yavuze ko umushinga wabagezeho badafite ubushobozi, bafashwa kwibumbira mu matsinda none ubu bihagije mu biribwa, banasagurira amasoko.

Yagize ati “Nari mu cyiciro cya kabiri n’umuryango wanjye, World Vision iraza idushyira mu matsinda yo kwizigama, buri mu nyamuryango yatangaga igiceri cy’ijana. Cyakora twaje kwigishwa uburyo twahinga imboga baduha amazi yo kujya dukoresha twuhira.’’

Yavuze ko ubu biteje imbere kuko itsinda ryabo rigizwe n’abantu 15 abaririmo biyishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse ribasha no kugura ibikoresho by’ishuri.

Iri shimwe arihuje na Nshimiyimana Joseph, we wahuguwe na Duhamic ku bufatanye na World Vision uburyo bwo korora ingurube akoresheje uburyo bwo gutera intanga.

Yavuze ko yahereye “ku kibwana kimwe cy’ingurube none ngeze ku ngurube eshanu ndetse harimo n’izo nagiye ngurisha.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko bishimiye ibyiza bagezeho ariko bagifite ibyifuzo bikeneye gukemurwa.

Yagize ati “Nk’uko mwabibonye mu Karere ka Rusizi dukeneye Ishami ry’Ikigega cy’Imari gishamikiye kuri World Vision (Vision Fund). Mwabonye kubona ibiryo by’amatungo biratugora ariko tubonye uruganda byatuvuna amaguru.’’

“Turabashimira ku isoko mwaduhaye ariko nk’uko mwabibonye ryabaye rito tukaba dusaba ko ryakongerwa ndetse tugahabwa n’icyumba gikonjesha imboga n’imbuto.’’

Yasabye World Vision gukomeza guharanira uburere ndetse n’uburenganzira bw’umwana mu kumutegurira kuzavamo umuturage ubereye igihugu.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko mu myaka itanu itambutse bashimira Imana kubera ko yabafashije kugera ku ntego zabo.

Yagize ati “Muri iyi myaka itanu tumaze turashimira Imana ituma tugera kuri byinshi. Turashimira kandi Perezida Paul uha abafatanyabikorwa umwanya bakaza gufasha umuturage kwiteza imbere. Ubuhamya dufite aha ndizera ko ari bwo tugitangira kandi ngakangurira n’abafanyabikorwa twakoranye gukomeza gufatanya kuko ari yo mpamvu ituma tugira imbaraga zo gukomeza gukora tukagera no mu bindi bice bitandukanye.’’

Yagaragaje ko impinduka zikwiye ku mibereho y’umuturage zikwiye kugaragaza mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umushinga wa World Vision mu Karere ka Rusizi ukorera mu Mirenge ya Gitambi, Muganza, Nyakabuye na Bugarama aho umaze gufasha abaturage 133.998 kwivana mu bukene. Umaze guha amazi abaturage 64.507 no gufasha abarenga 200 gusezerana byemewe n’amategeko byatumye bacana ukubiri n’amakimbirane yahoraga mu ngo zabo.

Umuyobozi wa World Vision muri Rusizi na Nyamasheke agaragaza ibyo bagejeje ku baturage
Zimwe mu mpombo zijyana amazi mu mirma y'imboga
Hari n'ubuhumbikiro bw'ibiti bivangwa n'imyaka
Iki cyuzi gifasha abaturage kuhira imboga cyakozwe ku bufatanye n’uyu muryango
Imboga zihora zitoshye no mu Mpeshyi
Isoko ry’imbuto n'imboga riracyari rito, barasaba ko ryakongerwa
Ubuhumbikiro bw'ibiti by'imbuto
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda ashimira Diane uri mu bahinzi b’imboga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages