Rusizi: Abagabo batinyaga kuboneza urubyaro bamazwe impungenge

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Kuba mu Rwanda hakiri umubare muke w’abagabo bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro usanga ahanini biterwa n’imyumvire ya bamwe y’uko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo gucika intege mu gihe cyo gutera akabariro n’ibindi.

Abo mu karere ka Rusizi by’umwihariko abitabiriye ubukangurambaga bwa ‘Baho Neza’ buri gukorwa n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego, beretswe ko kuboneza urubyaro nta ngaruka bigira ku buzima bw’umugabo wabikoze.

Ibi byashimangiwe na Shimaka Felix, wo mu Murenge wa Bugarama, waboneje urubyaro aho yavuze ko mbere y’uko aboneza urubyaro, umugore we yahoraga kwa muganga kubera ko byamugwaga nabi, bituma afata icyemezo ajya kwifungisha burundu.

Yagize ati "Umugore wajye ni we wari watangiye kuboneza urubyaro ariko bikamugwa nabi bityo mfata icyemezo cyo kujya kuboneza ".

Shikama akomeza avuga ko mbere yabanje kwanga kujyayo kuko yatekerezaga ko agiye ‘gukonwa’, ntazongere gushobora gutera akabariro.

Yagize ati "Nabanje kugira ubwoba, kuko numvaga ko ntazongera gutera akabariro ,ariko aho mbikoreye ubu ntacyahindutse ndagatera nkuko bisanzwe ".

Shikama avuga ko amaze kuvayo yagize ipfunwe mu bandi bagabo kuko aho yageraga bavuga ko atakiri umugabo ahubwo ari inkone, akagerageza kubibasobanurira ababwira ko ntacyo bimuhungabanyaho.

Yasabye abandi bagabo gufata icyemezo bakaboneza urubyaro kuko bifasha umuryango kwiteza imbere kubera ko babyara abo bashoboye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ari naho habereye ubukangurambaga bwa Baho Neza ku wa 27 na 28 Gicurasi 2019, mu Mirenge ya Gihundwe na Bugarama , butangaza ko abaturage bamaze kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro ari 40%.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Nsigaye Emmanuel, yavuze ko kuboneza urubyaro mu biri kugenda bizamuka binyuze mu bukangurambaga butandukanye.

Imibare iheruka y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko abagabo bagera ku 3000 mu gihugu hose aribo bamaze kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro.

Umukozi w’Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, avuga ko binyuze mu bukangurambaga bwa Baho Neza bazakomeza gusaba abagabo kwitabira izi gahunda.

Vugayabagabo yibukije abatuye i Rusizi ko bakwiye gufatanya kurebera hamwe icyafasha umuryango atari ukumva ko umugore ari we wenyine ukwiye kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro.

Yagize ati "Iyo Tuvuze umuryango ntabwo tuba tuvuze Umugore gusa , ahubwo aba ari umugabo,umugore ndetse n’abana.Icyo gihe iyo bashyize hamwe bakumva ko umuryango ugomba kubaho neza n’igihugu gitera imbere.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa icyabangamira iterambere mu buzima bwa buri munsi nk’ isuku nke , kugwingira kw’abana ,kwibutsa abaturage guteganyiriza ejo hazaza ndetse na gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo dukureho urujijo rwa bamwe babeshywa kubyatuma bashyira umuryango wabo mu kaga"

Mu bindi bikorwa biri kwibandwaho muri ubu bukangurambaga bwa ‘Baho Neza’ harimo kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi birimo kwipimisha indwara zitandura, kugirwa inama no guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, guhabwa inkingo na vitamine ku bana, kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Kugeza ubu bukangurambaga bumaze gukorerwa mu turere twa Nyagatare, Musanze na Rusizi.

Herekanywe imikino itandukanye ishishikariza abaturage kugira ubuzima bwiza
Abaturage b'i Rusizi bitabiriye ku bwinshi ubukangurambaga bwa Baho Neza
Abo mu nzego zitandukanye bitabiriye ubukangurambaga bwa Baho Neza
Umwe mu bakinnye umukino ugamije gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro
Ubutumwa bwatanzwe mu buryo butandukanye harimo no gukoresha imyidagaduro
Umwe mu baturage agaragaza ko anyuzwe n'ubutumwa bwatanzwe mu bukangurambaga Baho Neza
Abayobozi barimo ab'inzego z'umutekano baje kwifatanya n'abaturage mu bukangurambaga bwa Baho Neza
Urubyiruko ni bamwe mu bifashishijwe mu gutanga ubutumwa bugamije ubuzima bwiza bw'abaturage
Abaturage b'i Rusizi bakurikiye ubutumwa bwatanzwe mu bukangurambaga
Urubyiruko mu mikino itanga ubutumwa bushishikariza abaturage kwita ku buzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza