Iyi gare iherereye mu Murenge wa Kamembe, abagenzi bayitegeramo bavuga ko abakarasi ba zimwe mu modoka zitwara abagenzi bakabije guteza umutekano muke kugeza n’aho hari uwatawe muri yombi.
Umwe mu bagenzi bagaragarije IGIHE ko babangamiwe, Kubwimana Vedaste, yemeje ko yibiwe muri iyi gare n’abamurwaniraga.
Yagize ati “Baragukurura, bakwanduza, biratubangamira cyane kugeza ubwo njyewe iyo baje kunkurura hari na bo tuvugana nabi kuko baba banyatse icyubahiro cyanjye; byambayeho rimwe naraje moto ingejeje aha hepfo baza bandwanira bati ‘ ngwino tugutwaze tugende’, nari mfite udukapu tubiri kamwe barakajyana ndakabura burundu mbura n’uwo mbaza kubera aba ari akavuyo.”
Aka kajagari si abagenzi gusa bakabona na Kayishema John ukora akazi k’ubushoferi yagize ati “Usanga abantu binjiza abantu mu modoka bakurura abagenzi, rimwe na rimwe bakabatura hasi, ibikapu byabo rimwe na rimwe bikanabura, ugasanga abagenzi baranaserereye, nk’uyu Polisi itwaye yari yarwanye n’abakarasi bagenzi be bapfa abagenzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie, yavuze ko bagiye gufata ingamba zirimo no kwegera aba bakarasi bakora mu buryo budahutaza abagenzi.
Ati “Ikibazo cy’umutekano muke kigaragara muri gare ngira ngo abantu bagisuzuma igihe hari umugenzi wahagiriye ikibazo. Birumvikana ko ababishinzwe bagomba gukurikiranwa bakabazwa, n’inzego zose zishinzwe umutekano n’ubuyobozi natwe dufite mu nshingano gucunga iriya gare tukaba twabigarukaho, tukareba icyo dukwiye kuba dufasha umuturage. Abo ngabo ubundi baba bari gukora marketing birumvikana ariko ikiza kiriho ni uko bagomba kubikora mu buryo bw’ikinyabupfura ntawe bahutaje,”
Akomeza avuga ko abobakarasi n’abo bakorera bazagirwa inama.



















TANGA IGITEKEREZO