Bamwe mu baturage bari mu isoko ibyo biba, bavuze ko haje abagore bajya mu bwiherero bw’ abagabo batangira gufasha gukuramo inda mugenzi wabo maze akomeza kuva amaraso yanga gukama.
Ntivuguruzwa Gervais, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa yavuze ko ahagana saa munani zo kuri uyu wa Gatanu ari bwo bahawe aya makuru na bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kamembe.
Ati “Ni ku gicamunsi, hari nka saa munani, uko byagenze ntabwo birasobanuka, abantu batabaje ubuyobozi ngo hari umugore wifungiranye mu bwiherero bwo mu isoko ari kumwe n’abandi bagore. Ngo bari babonye amaraso hafi aho, tukihagera icyo twakoze ni ubutabazi kuko uwo bavugaga ko yakuyemo inda yari yanegekaye.”



















TANGA IGITEKEREZO