Ibi babigaragarije Abadepite, mu rugendo barimo bareba ibibazo abaturage bafite bityo ngo babashe kubakorera ubuvugizi.
Aba bahinzi bavuze ko ifumbire ibagereraho ku gihe n’ibindi byose babona nta kibazo kirimo, uretse ikibazo cy’igiciro fatizo cy’umuceri udatonoye aho bagaragaza ko kitajyanye n’imvune baba batakarije mu murima.
Joviane Ndabahimye yagize ati “Turahinga umusaruro tukawubona ariko igihe cyagera tukumva ngo bagiye kwiga ku giciro, igiciro bacyiga umuhinzi bakamusubiza inyuma kandi umusaruro yawubonye."
Uwamariya Verena yavuze ko umuceri ukiri mu murima baba bawitayeho cyane aho bahinga, kubagara, gutera ifumbire, n’ibindi byinshi nyamara igiciro ntigihure namba n’imvune bagira ngo muri icyo gihe cyose.
Hashize icyumweru Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’abayobozi b’amakoperative y’abahinzi b’umuceri ndetse n’abahagarariye inganda zitunganya umuceri bemeje ko igiciro fatizo cy’umuceri ari amafaranga 270 kivuye kuri 272 .
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Léoncie Kankindi, yavuze ko iyo bagiye kugena igiciro bahera ku giciro fatizo cya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Mwiza Espérance, yavuze ko bagiye kuganira n’amakoperative yo mu kibaya maze ngo babashe kumva ikibazo neza.
Ati “Batugaragarije ko umusaruro babona ibyo bakuramo bidahwanye, barakora cyane ariko iyo bagiye kugurisha ntacyo bakuramo, turakomeza kujya n’ahandi kugira ngo tuzicarane na ziriya koperative batubwire uburyo bashobora gukemura ikibazo.”
Ikibaya cya Bugarama kingana na hegitare 1500 aho gihingwamo n’abaturage bibumbiye mu makoperative atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO