Ibi byabaye mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatandatu aho bamwe mu bacuruzi bibwe bavuga ko ari urujijo kuza bagasanga ibicuruzwa byabo byibwe kandi hagifunze neza nk’uko bahasize.
Muyango Donatien ucururiza muri iri soko yagize ati “Bampamagaye bambwira ko bageze hano basanga batwibye, banyibye umufuka w’umuceri.”
Uwineza Shadia na we yavuze ko we yasanze aho yakoreraga bamwibye imashini idoda.
Yagize ati “Bantwaye imashini idoda, n’imyenda y’abakiliya, ntabwo tubazi kuko ejo tugenda twasize umuryango ukinze kandi n’umusekirite yari ahari. Ni urujijo, byatuyobeye.”
Abibwe barasaba ubufasha kuko ngo ubu bujura bwabasize iheruheru ku buryo bizabagora kongera kubona igishoro ngo basubukure ibikorwa byabo.
Uwimpuhwe Claudette ati “Guhanga ubuzima ntabwo byanshobokera mu gihe ntabonye icyerekeranye n’imfashanyo mu gihe icyo kibazo cyavutse kandi kikaba cyampungabanyije.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux, yabwiye IGIHE ko ubu bujura bwakoreshejwe ubuhanga, anemeza ko Urwego rw’Ubugenzacyaga, RIB rwafashe babiri bakekwaho kuba inyuma yabwo.
Ati “Habereye ubujura bukoreshejwe ubuhanga kuko nta hantu batoboye, ubusesenguzi turi gukora ni uko ikibazo twagishyikirije RIB kugira ngo igikoreho. Bafashe uwajyaga afunga isoko n’umu-dasso wajyaga uharara, ubu bari gukurikiranwa bari kuri station ya RIB ya Kamembe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Éphrem, avuga ko abafashwe bagomba kuryozwa iki gihombo kuko aribo bari bafite imfunguzo.
Ati “Turagumya gukurikirana abo bantu ku buryo banagomba kuba bakwishyura ibyibwe kuko niba isoko ryari rifunze imfunguzo zibitswe n’umuntu hakaba hari hari abarinzi, biragaragara ko bashobora kuba bafite uruhare rutaziguye mu byabaye cyangwa se bakaba barangaye.”
Isoko Mpuzamipaka rya Rusizi rigizwe n’imyanya 186 ariko 45 ikaba ariyo yari ifite abarikorermo, 15 nibo bibwe ariko abibwe ibifite agaciro gakomeye muri bo ni batandatu, bifite agaciro ka miliyoni 1.5 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!