Aba baturage bavuga ko bajyaga mu kandi kagari baturanye bagiye kwiyogoshesha, gushesha ibigori n’imyumbati ndetse ngo bagacana ibishirira n’udutadowa mu ngo zabo kubera ko nta muriro w’amashanyarazi warangwaga aho batuye.

Kuri ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, cyabahaye umuriro w’amashanyarazi bakaba bagiye kuwubyaza umusaruro.

Nyirabakundukize Anne Marie ati “Tugiye gushinga ‘Salon de coiffure’, tugiye kujya turya kawunga,twajyaga tujya kure gushesha aho twagendaga amasaha abiri kugenda no kugaruka none tugiye gushaka amafaranga ibyo byuma bisya tubyiyegereze.”

Nambajimana Jean Pierre ati “ Twajyaga tujya kwiyogoshesha i Gashonga no ku Ivubiro kandi ni kure, urumva abana basibaga ishuri twabatumye gushesha. Tuzajya tunacana mu nzu dore twacanaga udutadowa hamwe n’ibishirira. Njyewe ngomba guhita mfungura inzu yogosha hano iwacu.”

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rusizi, Ntwari Joseph, yavuze ko atari muri uyu murenge gusa hari n’ahandi henshi bari kuyatanga.

Ati “Ntabwo ari hano gusa no mu Murenge wa Bugarama, Bweyeye, Gikundamvura n’indi itandukanye hose gahunda yo gutanga amashanyarazi irakomeje. Icyo twifuza ku baturage ni uko ibikorwa by’amashanyarazi babigira ibyabo bakabisigasira ndetse n’uwo babonye ashaka kuba yabyangiza bakabimenyesha ubuyobozi bw’ibanze twese tugafatikanya mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Akomeza avuga ko kuri ubu umuriro w’amashanyarazi bari gutanga ufite ubuziranenge buhagije ku buryo abaturage bawukoresha ibikorwa bibyara umusaruro batari nka mbere wasangaga bahabwa umuriro wo gucana gusa.

Akagari ka Muti gatuwe n’abaturage barenga gato 1300, aba baturage bagiye gufata uyu muriro bazongera umubare w’abatuye akarere ka Rusizi bakoresha umuriro w’amashanyarazi kuri ubu ugeze ku kigero cya 48 ku ijana.

Abacanaga ibishishirira n'udutadowa batangiye kugeza amashanyarazi mu ngo zabo
Abacanaga ibishishirira n'udutadowa batangiye kugeza amashanyarazi mu ngo zabo
Abaturage bo muri Muti ngo baZahita batangira kuzana ibikorwa bibyaza umusaruro amashanyarazi bahawe
Abaturage bo muri Muti ngo baZahita batangira kuzana ibikorwa bibyaza umusaruro amashanyarazi bahawe

[email protected]