Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga kuri iri bagiro yasanze babagira hasi, ibintu abakoreramo bafata nk’indandaro y’umwanda uhari.
Bamwe mu baturage bavuze ko umwanda uvuza ubuhuha uturuka ku kuba nta bikoresho byabugenewe rifite, ndetse ko hari ibagiro bari baremerewe ariko amaso yaheze mu kirere.
Ntirushize Joseph yagize ati “Ubonye inka, ibyo mu nda byose biracyari hasi niyo mpamvu ushobora kuvuga ngo inyama zifite umwanda ariko mu gihe hari imashini izizamura inyama zikajya hejuru uwo mwanda ntiwaboneka.”
Félix Hagenimana yunzemo ati “Bimeze nk’uko wakubaka inzu ukayitereka mu gishanga, niyo suku bavuga ntabwo ishobora kugaragara mu gihe ibagiro riteretse mu gishanga; kugira ngo isuku ishobore kuboneka nuko baduha ibagiro bavuze dutegereje umwaka ariko tutarabona.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Emmanuel Nsigaye, yavuze ko rwiyemezamirimo atigeze yubahiriza amasezerano bagiranye, bityo ko Inama Njyanama yafashe umwanzuro ko amasezerano yaryo narangira biteguye kuvugurura amasezerano.
Yagize ati “Ntabwo Akarere kishimiye ishyirwa mu bikorwa ryabyo, ubona ko byinshi bitagiye bishyirwa mu bikorwa uko twari twabyumvikanyeho ariyo mpamvu Inama Njyanama yafashe umwanzuro ko mu kwezi kwa kabiri mu gihe amasezerano arangiye tutagomba kuyavugurura ahubwo twareba undi mufatanyabikorwa wavugurura ibagiro ku buryo bushimishije.”
Mu byo rwiyemezamirimo atagezeho nk’uko Nsigaye yavibuze, ngo ni uko batubatse isoko rya kijyambere rirangwamo n’isuku ihagije.
Kuba mu ibagiro hagaragaramo umwanda, bigira ingaruka ku buzima bw’abagura inyama aho bashobora kwandura indwara zikomoka ku mwanda.



















TANGA IGITEKEREZO