00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abakozi b’akarere 5 basoreje umwaka muri gereza

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 1 January 2015 saa 09:59
Yasuwe :

Igihombo cya miliyoni 700 mu ishami rya mituweli, no kubeshya “gutekinika” umubare w’abayitabiriye byatumye abakozi batanu b’akarere ka Rusizi bafungwa ku ya 31 Ukuboza.
Ikigo cy’Ikigihugu cy’Itangazamakuru, RBA cyatangaje ko abafunzwe ari Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile, Ushinzwe ubuzima mu karere; Ndamuzeye Emmanuel, ushinzwe ubwisungane mu kwivuza; Baginama Athanase.
Ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli muri Rusizi; (…)

Igihombo cya miliyoni 700 mu ishami rya mituweli, no kubeshya “gutekinika” umubare w’abayitabiriye byatumye abakozi batanu b’akarere ka Rusizi bafungwa ku ya 31 Ukuboza.

Ikigo cy’Ikigihugu cy’Itangazamakuru, RBA cyatangaje ko abafunzwe ari Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile, Ushinzwe ubuzima mu karere; Ndamuzeye Emmanuel, ushinzwe ubwisungane mu kwivuza; Baginama Athanase.

Ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli muri Rusizi; Muhawenima Juliette, ushinzwe mituweli mu bitaro bya Gihundwe, Nzayituriki Theoneste n’ushinzwe Ubwisungane mu kigo nderabuzima cya Mashesha; Maniragaba Dieudonee.

RBA ivuga ko bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza muri ako karere.

Igenzura rya mituweli riherutse gukorwa n’intara y’Iburengerazuba muri uyu mwaka ryagaragaje ko habuze miliyoni zisaga 700 muri iri shami rya mituweli.

Bikekwa ko mu karere ka Rusizi hagiye hakorwa “gutekinika”, hazamurwa imibare y’abitabiriye ubu bwisungane ngo bashimwe mu bukangurambaga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages