Imiryango 6 itishoboye igizwe n’abakecuru bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bo mu Kagari ka Kabasigirira mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu bahawe ubufasha n’abakozi ba KCB Rwanda ishami rya Rusizi.
Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyabaye ku munsi w’umuganda ngarukakwezi wo kuwa 31 Gicurasi 2014.
Abakozi ba KCB Rwanda ishami rya Rusizi babanje gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo inzirakarengane zisaga 380 zazize jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma y’icyo gikorwa aba bakozi ba KCB bagiye kwifatanya n’abaturage bo muri aka kagari mu gikorwa cy’umuganda, bubakira inzu uwacitse ku icumu utishoboye.
Mukagatare Fortunee, w’imyaka 40 kuri ubu afite uburwayi bw’ihungabana amaranye igihe.
Mu bikorwa byakozwe harimo gusiza ikibanza cy’ahagiye kubakirwa uyu mukecuru w’umupfakazi ubana n’abana adafiti ubushobozi bwo kurera bitewe ahanini n’amikoroye ndetse hakaniyongeraho uburwayi bw’ihungabana bwamuhejeje mu nzu n’ubwo yatangiye gukurikiranwa n’abaganga.
Ahashijwe ikibanza hagiye kubakwa inzu y’amabati mirongo itatu ku nkunga y’Umurenge wa Mururu ndetse n’ubufasha bw’abagiraneza batandukanye.
Ubwo hasizwaga iki kibanza, Mukagatare ntiyigeze agaragara kuko yari mu buriri arembye, gusa abaturanyi be ba hafi batangarije IGIHE ko mu byateraga uyu mukecuru ihungabana harimo n’imibereho mibi, kubura uko yishyurira abana be amashuri, kurara ahabi n’ibindi. Gusa bashimangira ko iki gikorwa cyo kumubonera aho kuba kizamubera igisubizo ndetse bikazanamufasha kongera kugira agatege n’icyizere cyo kubaho.
Kuri ubu Mukagatare n’abana be batujwe mu kazu gato kabaye kubatswe imbere y’ikibanza kigiye kubakwamo inzu y’amabati 30; ubwo hasizwaga ikibanza, abafundi bateraga amadirishya kuri aka kazu gato.
Ikibanza kimaze gusizwa, abakozi ba KCB Rwanda ishami rya Rusizi bagejeje ku miryango 6 inkunga bari babageneye. Uwari uhagarariye abakozi ba KCB muri icyo gikorwa Alphone NDAYISENGA yagize ati “Mu ndangagaciro za KCB harimo no gufashanya. Ni yo mpamvu none twaje kwifatanya namwe mu muganda ndetse nka banki ikora kandi yunguka, muri ya nyungu tubona mu mafaranga ducuruza twanze kurya twenyine kandi hari abacitse ku icumu batishoboye badafite icyo kurya no kwambara”.
Yashoje ijambo rye yizeza abo mu Mudugudu wa Kabasigirira ko n’ubwo bagiye bazakomeza gutekereza ku kindi bakora kugira ngo umuhigo bihaye wo kubonera Mukagatare aho kuba bawuhigure.
Buri muryango mu bahawe ubufasha washyikirijwe umufuka w’umuceri, indobo, ijerekani, igitenge ndetse n’amafaranga yo kukidodesha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabasigirira, Noella NTAKIRUTIMANA mu ijambo rye yashimiye cyane KCB Rwanda kuri iki gikorwa cy’urukundo ndetse anasaba buri wese wari aho kugera ikirenge mu cyabo, buri wese akarangwa n’urukundo, ubufatanye n’ubwuzuzanye.
Iki gikorwa cyashojwe ubona akanyamuneza ari kose ku bahawe ubufasha.



















TANGA IGITEKEREZO