00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abana b’incuke bagorwa no kubona amashuri bigiramo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 17 January 2018 saa 11:19
Yasuwe :

Abana bageze igihe cyo kujya mu mashuri y’incuke mu Karere ka Rusizi bagorwa no kubona aho bigira habegereye, n’akarere kagaragaza ko ari ikibazo kigakomereye.

Abaturage bo mu Murenge wa Nkungu babwiye IGIHE ko abana b’incuke bakora urugendo rurerure kugira ngo bagere aho babona ishuri.

Umubyeyi witwa Judith Twagirimana yagize ati “Twebwe nta mahirwe twagize yo kuyiga [amashuri y’incuke], byatugizeho ingaruka yo kutamenya bituma tubaho nabi ariko umwana ubu aratangira kwiga amashuri y’incuke nubwo twebwe hano bakora urugendo rurerure kandi ari bato. Urumva urugendo rw’isaha yose umwana agenda n’amaguru ni ikibazo kuko agenda arangara kandi akananirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yavuga ko amashuri y’incuke akiri make cyane.

Yagize ati “Ntabwo ahagije kuko turacyari ku kigero cyo hasi cyane, mperutse imibare neza turi muri 30 ku ijana [y’akenewe]. Ntabwo turabasha kuyageza kuri buri mudugudu wose dufite ariko nibyo turi kuvuga ko tugomba gufatanya n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa baboneka.”

Abo bafatanyabikorwa barimo Umuryango w’ivugabutumwa AEE ubitewemo inkunga n’Umuryango Help Child, wo wiyemeje ko buri mwaka uzajya wubaka ishuri ry’incuke muri aka karere.

Ishuri rya mbere ry’incuke ryubatswe n’aba baterankunga riherereye mu Murenge wa Nkungu, ryatashywe ku wa 16 Mutarama 2018; ryuzuye ritwaye miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko n’ubukungu muri Help Child, Rucyema Ezechiel, yagize ati “Turateganye no kubaka amashuri y’incuke no mu yindi mirenge ya Nyakarenzo no mu tundi tugari twa Nkungu. Muri Rusizi byibuze buri mwaka tuba duteganya ko tugomba kubaka amashuri abiri afite imiryango itatu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko amashuri y’incuke akiri make cyane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages