Aba banyamuryango baryo bavuga ko uwari ushinzwe imibereho myiza mu murenge yabagiriye inama yo gukora koperative kugira ngo babashe kwiteza imbere n’umwuga bakora.

Ibi babyumvise vuba maze batangira gutanga umugabane shingiro w’amafaranga ibihumbi 10 kuri buri muntu ariko nyuma y’umwaka umwe gusa ntibamenye aho ayo mafaranga aba ndetse ubu itorero ryabo ntirigikora, bashinja uwari perezida wabo kuba ari we uri inyuma y’ibura ry’ayo mafaranga.

Imyaka ibaye ine babaza ubuyobozi bw’umurenge ngo bukurikirane icyo kibazo ariko amaso yaheze mu kirere nk’uko byatangajwe na Mukarwema Beatha umwe mu banyamuryango.

Yagize ati “Twatanze ibihumbi 10 buri wese ariko nyuma twayobewe aho uwari perezida yashyize ayo mafaranga n’ibikoresho twari twaraguze.”

Ahoriziye Donat yunzemo ati “Twari twiyemeje kuzajya tugura inka n’ingurube tukorozanya ndetse tukanateza imbere itorero ryacu ariko ntitwamenye uko Perezida w’ishyirahamwe yabigenje. Iyo tugiye ku murenge kuvuga ikibazo cyacu ntabwo yitaba. Akarere kadufashe tubone ayo mafaranga, ubu itorero ryacu ryarahagaze kandi twajyaga no ku karere tugatarama bakaduha amafaranga.”

Ntitwabashije kubona uwari perezida w’iyi koperative ariko umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bugomba gukorana inama n’abahoze ari abanyamuryango ndetse n’uwo bavuga ko yabatwaye amafaranga maze bakamenya uko ikibazo giteye.

Ati “Twasanze umurenge uri mu nzira yo kugikemura aho bazajya guhura n’abaturage bose bavuga ko bari bari muri yo koperative ndetse bagahamagara n’uwo bavuga ko yabatwaye amafaranga, ba nyiri koperative bose bahari na nyiri kubatwara amafaranga ahari bakaganira kuko ntabwo wakumva uruhande rumwe ngo ukemure ikibazo.”

Iri torero ryari rigizwe n’abantu 24 bo mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Gitambi ntirigikora umwuga wo kubyina no gususurutsa abashyitsi mu bice bitandukanye by’akarere ka Rusizi.

Bamwe mu baturage bari bagize itorero Inkeshagitaramo ryo mu murenge wa Gitambi
Bamwe mu baturage bari bagize itorero Inkeshagitaramo ryo mu murenge wa Gitambi