Aba Banyarwanda bahunze mu 1994 batashye ku wa 10 Werurwe baturutse mu duce twa Warikare, Karehe na Masisi, bavuze ko nta buzima bwiza bari bafite muri Congo ariko bakabuzwa gutaha n’amakuru y’ibihuha bahabwaga ko mu Rwanda nta mutekano uhari.
Umwe mu batashye, Mukeshimana Iradukunda ati “Baratubwiraga ngo Abanyarwanda ni abagome, ni abarozi , nibwo buzima twari dufite muri Congo, ariko amakuru y’ibihuha batubwiraga ko nta mutekano uri mu Rwanda agatuma dutinya gutaha.”
Amani Noheli wari utuye i Warikali yunzemo ati “Muri rusange ntakubaho neza kuko mu mibereho yabo baravuga ngo wa muntu w’umunyarwanda bigatuma nta mahoro umuntu yicarana, niyo uriye ntibibanezeza.”
Aba banyarwanda bakomeje bavuga ko bishimiye uburyo bakiriwe mu gihugu cy’ababyaye, bityo bashishikariza abandi benshi basize mu mashyamba ya Congo kureka kumva amakuru y’ibihuha, bagafata umwanzuro wo gutaha.
Ubwo bageraga mu nkambi ya Nyagatare, yakira impunzi by’agateganyo, bahawe ibikoresho by’ibanze birimo amasafuriya, ibiringiti, ibyo kurya ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé).
Muri abo batashye 104, barimo abana 66 bavukiye muri Congo, abagore 30 n’abagabo umunani. Nyuma yo kubarurwa barasubizwa mu Turere bakomokamo.



















TANGA IGITEKEREZO