00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abanyarwanda barenga 450 bahungutse bavuye muri Congo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 17 August 2017 saa 06:22
Yasuwe :

Abanyarwanda 452 bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahungutse, bakirirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Kanama 2017.

Aba Banyarwanda baturutse mu duce twa Karehe, ku kirwa cya Idjwi n’ahandi hatandukanye.

Nk’uko n’abandi bakunze kubitangaza iyo bahungutse, aba bakiriwe bavuze ko babwira amakuru y’ibihuha ko mu Rwanda nta mahoro, bikabaheza ishyanga.

Twagiramungu Enock waturutse ahitwa Ikarambi yagize ati “Ntakubaho wumva inkuru, gutinda rero narashidikanya ariko mbonye abandi benshi bari kugenda nanjye ndataha, hari abavugaga ko iyo ugeze mu Rwanda bakwica ariko mu by’ukuri mu Rwanda habaye paradizo.”

Nubwo aba banyarwanda 452 baziye icyarimwe ari benshi, abashinzwe kwakira impunzi ntibaremeza niba koko bose bari impunzi kuko hasigaye haradutse ubutekamutwe bwabigira zo kugira ngo babone amaronko y’amadolari agenerwa utahutse kumufasha gutangira ubuzima.

Umuyobozi w’inkambi y’agateganyo ya Nyarushishi , Haguma Ildephonse, yatangaje ko ubu hari gukorwa isuzuma.

Yagize ati “Isuzuma risigaye ritinda kubera amanyanga azamo hari n’igihe turikora iminsi ibiri … Ntabwo umuntu yakwemeza [umubare w’abahungutse], basigaye bavamo ari benshi cyane biba ari agateganyo. Kubera ko ari benshi cyane ubu twashyizeho gahunda yo kubatekera hamwe.”

Abanyarwanda batahutse bahabwa amadolari y’Amerika 250 k’ufite hejuru y’imyaka 18 ndetse na 150 $; banahabwa ibyo kurya bibatunga mu gihe cy’amezi atatu.

Bamwe mu Banyarwanda batahutse mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages