Ababyeyi barerera kuri icyo kigo bavuze ko bahangayikishijwe n’icyemezo cyo kwirukana abanyeshuri no kubababuza ikizamini.
Abanyeshuri birukanywe babwiye RBA bati “Twari dufite ikizamini none batubujije, ngo tujye kuzana amafaranga y’umurindankuba”
Abo banyeshuri birukaniwe amafaranga 2000 yo kugura umurindankuba.
Inama rusange y’ababyeyi yabaye ku wa kane w’icyumweru gishize, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ikigo bemeranyije ko hagombaga gutangwa igihumbi kuri uyu wa mbere, andi akazatangwa nyuma.
Umuyobozi muri icyo kigo cy’amashuri Haraburera Venuste yavuze ko ibyo bakoze atari ukwirukana abanyeshuri.
Ati “ntabwo birukanwe, ahubwo batumwe ababyeyi ngo bajye kubabaza igihe bazatangira umusanzu wabo nk’uko bawiyemeje”
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi yavuze ko bagiye kubikurikirana ati “Turaza kubikurikirana, kuko bitemewe ko umwana asohorwa mu ishuri ngo ajye gushaka ayo mafaranga ."
Yongeraho ati “Haramutse hari umuyobozi wakoze ibyo, yazakurikiranwa, akanabihanirwa.“



















TANGA IGITEKEREZO