Izo mudasobwa zigera ku 180 zatanzwe muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana “One laptop per child”, abanyeshuri basaba ababishinzwe kubafasha zigakoreshwa, ntibasigare inyuma mu ikoranabuhanga.

Umunyeshuri umwe yagize ati “Zirahari kandi n’umuriro urahari, kandi ni nyinshi, baratubwira ngo tube turetse ngo bazatubwira ngo kuko zagiyemo kode (Code). Icyo nzi ni ukuyatsa nabyo nabibonye ku isoko.”

Undi munyeshuri ati “Mu mashuri abanza mu bindi bigo biri gukoresha mudasobwa ariko twe ntituziga … zirahari zimaze imyaka ibiri ziri mu kabati. Iyo tugeze mu isaha yo kwiga mudasobwa batugumisha mu ishuri.”

Habimana Ezekiel ushinzwe icyumba cy’ikoranabuhanga muri iri shuri avuga ko izi mudasobwa zimaze imyaka ibiri zibitse kubera ibibazo zifite bategereje ko bizakemurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB).

Yagize ati “Ziriya mudasobwa ziri mu kabati baziduhaye muri 2015, zakoze igihe kitagera ku gihembwe, hanyuma zirahagarara kubera ko bagomba kuzishyiramo porogaramu nshya, ariko ku rundi ruhande zigira server, twagize ikibazo cya server yagombaga kuva muri REB. Iyo server bayizanye muri 2016 ariko dutegereje amahugurwa kandi hari n’amakarita yashyirwaho amasomo (memory cards/ carte memoir) tugitegereje.”

Akomeza avuga ko abana bababaye kubona izi mudasobwa zibitse kandi bari bazi ko zikora.

Iki kigo kivuga ko abakozi ba REB bageze kuri iki kigo babizeza ko bazaza gukemura icyo kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko nta makuru y’iki kibazo cy’abana batiga mudasobwa bari bazi, ati “Ntabwo twari dusanzwe tuyazi neza kuvuga ngo harimo kode, numva atari ikintu gikomeye cyane kode ikurwamo n’abantu, bwaba ari uburangare bwabayeho, turagikurikirana gicyemuke.”

Ikibazo cya mudasobwa zidakoreshwa zaratanzwe ngo zifashe abanyeshuri cyagiye kivugwa mu mashuri atandukanye, kikanafatwa nko gucunga nabi umutungo w'igihugu.

[email protected]