Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rusizi, abarezi, abakozi mu bigo bitandukanye, abanyamadini, inzego z’umutekano n’abandi bishyize hamwe ngo batange ibiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe B, Muragwabugabo Gratien, yatangaje ko byaba byiza bashyize isomo ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri kuko ryatuma umwana akura asobanukiwe ububi bwabyo.
Yagize ati “Byaba ari byiza kuko abarimu baryigishije ryajya rifasha abana kumenya gutandukanya ibibi by’ibiyobyabwenge. Usanga mu mashuri babivugaho ariko ntibabitindeho.”
Ibi binashimangirwa na Tushime Valens uyobora urwunge rw’amashuri rwa Gihundwe, wemeza ko uburezi ariyo nzira ubuyobozi bwanyuramo burwanya ibiyobyabwenge. Avuga ko leta iramutse ishyizeho isomo ryo kurwanya ibiyobyabwenge byafasha n’abarimu kubona ubumenyi batanga.
Yagize ati “Uwashyiraho isomo ryo kurwanya ibiyobyabwenge nk’isomo byafasha abanyeshuri, hanyuma abarimu bakabigira ibyabo n’abanyeshuri bagafasha urundi rubyiruko mu muryango bityo tukagira urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imari n’ubutegetsi mu rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Kabeera Paul, yavuze iki iki cyifuzo cy’abarimu bazakigeza kuri Mininisiteri y’uburezi.
Yagize ati “Ibyo tuzabiganira na Minisiteri y’uburezi igashyiramo iryo somo ryo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zabyo.”
Abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi zo biyemeje gushinga amatsinda yo kurwanya iyobyabwenge mu karere, gufatanya n’itangazamakuru mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kugaragaza aho ibiyobyabwenge bihereye hose.
Urubyiruko ni rwo ruza imbere mu bakoresha ibiyobyabwenge cyane bitewe rimwe na rimwe n’amatsiko baba bafite yo kumenya ibanga riri mu kubikoresha.
Mu mpera z’umwaka ushize Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yatangaje ko imibare bafite ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko abakuze bagera ku bihumbi bitanu bafatwa bagafungwa babikoresha mu gihe ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 bagera ku bihumbi 16. Abari munsi y’imyaka 18 bagera ku bihumbi nka bitatu.
Minisitiri Mbabazi yakomeje avuga ko mu 2011, hakozwe ubushakashatsi ku rubyiruko rusaga 2400, bukagaragaza ko nibura abasaga 52% bakoresheje inshuro imwe ibiyobyabwenge kandi ko uwabifashe ashobora no kongera akabifataho, naho 4% byabagize imbata.
Iyi akaba ari yo mpamvu u Rwanda rwashyizeho ikigo ngororamuco cyo gusubiza mu buzima busanzwe no kongera guha indangagaciro n’umuco urubyiruko rwiganjemo urwakoresheje ibiyobyabwenge.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO