Kugira ngo babashe kubona amazi meza, aba baturage byabatwaraga urugendo rw’amasaha atatu nk’uko babitangarije IGIHE.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, nibwo aba baturage bahawe amazi meza bubakiwe n’ingabo z’igihugu zikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Uyu muyoboro w’amazi wa kilometero enye wuzuye utwaye miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu baturage bagezweho n’aya mazi bagarutse ku mvune bahuye na zo mbere yuko bayabona ariko bashima ingabo zabatekerejeho maze bahiga ko bagiye kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.
Nyirambarushimana Leocadie ati "Tunejejwe cyane n’aya mazi ingabo zacu ziduhaye, twari dufite ikibazo kitatworoheye, twavomaga ikiyaga cya Kivu, indwara z’impiswi zari zaratwishe,abana bagacurama umusatsi. Hehe n’indwara zituruka ku mwanda kandi tuzarushaho kuyacunga neza kuko ni ayacu."
Lt Col Vincent Mugisha uyobora batayo ya 99 yavuze ko ingabo z’u Rwanda zigira inshingano zo gucunga umutekano ariko mu gihe cy’amahoro zibanda ku bikorwa byo guteza imbere igihugu.
Ati "Abayeyi bavomaga kure bagiye kuruhuka, amazi bayafatire hafi kandi bace ukubiri n’uburwayi. Ibi ni bimwe mu byatumaga abana bata amashuri, bajyaga bajya kwiga bagakererwa kubera ko bagiye kuvoma kure ndetse abandi bakarohama mu Kivu, ubu baciye ukubiri no kurohama, baciye ukubiri no gukererwa amashuri. ”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yasabye abaturage gufata neza aya mazi bakirinda kongera gukoresha amabi.
Uyu muyoboro w’amazi watwaye miliyoni 14 z’amafaranga yu Rwanda harimo miliyoni eshanu zaturutse mu miganda y’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO