00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abaturage bahangayikishijwe n’abajura b’amatungo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 28 May 2017 saa 04:59
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bw’amatungo cyane cyane inka.

Aba baturage ganiriye na IGIHE mu cyumweru gishize bavuze ko nijoro hatangiye kugaragara abajura bari kubiba inka n’andi matungo bigaterwa nuko abantu benshi batakirara irondo, bagasaba ubuyobozi kubafasha guhana abadakora irondo.

Uwitwa Yohani Vedaste ati “Hano iwacu ku Kabyuma hari umuturage wari wahawe inka muri Girinka ariko ari nijoro abajura baraza barayiba, urumva baza nijoro ntumenye igihe baziye.”

Mugenzi we Tuyizere Eric yagize ati “Hari umwana witwa Ndayishimiye baraye bayimwibye nasize bagiye gushaka abayibye, n’ejo bundi umwana wacu witwa Ignasi nawe barayimwibye, akenshi bazijyana muri Congo ku buryo utapfa kuzishaka bamaze kuziba ngo tuzibone.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Théogène Nsabimana, yavuze ko iki kibazo bakimenye ariko batangiye gufata ingamba zo gushyiramo ingufu mu gukora irondo ndetse hari abafashwe bagashyikirizwa inzego z’umutekano.

Yagize ati “Hari ingamba zafashwe zijyanye no kunoza amarondo kuko mu Kagari kabo ntabwo irondo ryabo ryari rimeze neza kuko nk’ubushize mu Kagari ka Turambi byaravugwaga hari nabo twafashe, tubafata bamaze gutobora inzu, hari n’amatungo bamaze gufata ; bashyikirijwe Polisi”

Akomeza avuga ko icyo kibazo cyaganiriweho hafatwa ingamba ko hagiye gukazwa amarondo,.

Ariko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko hari igihe usanga abaturage benshi bakorera i Kamembe bataha bavuga ko bananiwe, ariko ati “Mu nama tumaze iminsi dukora, tubasaba ko wa munsi wo kurara irondo agomba kurikora kuko umunsi umwe mu cyumweru kuri buri muturage ntibyamubuza gukora akazi.”

Abantu babiri muri uyu murenge nibo bamaze gushyikirizwa polisi bacyekwaho kwiba amatungo arimo inka n’ihene bakayagurishiriza muri Repebulika iharanira demokarasi ya Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages