00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abaturage bangirijwe imyaka na rwiyemezamirimo ntibishyurwa

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 24 April 2017 saa 03:46
Yasuwe :

Abaturage umunani bafite imirima mu murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, baravuga ko amezi agiye kuba ane batarishyurwa amafaranga bemerewe ubwo bangirizwaga imyaka yabo mu ikorwa ry’umuhanda ugera ku kiraro ku mugezi wa Rusizi ahagiye gushyirwa urugomero rw’amashanyarazi.

Aba baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko imyaka yabo yangijwe muri Mutarama 2017 ubwo imashini zikora umuhanda zanyuzwagamo, ariko bagahabwa ihumure ko bazishyurwa.

Umuturage witwa Nzitabakuze Gratian yagize ati “Bari bambaruriye ko bazanyishyura miliyoni imwe n’ibihumbi 700, mu kwezi kwa mbere nibwo twabonye Umuyobozi w’Umurenge wa Nzahaha, Polisi na goronome badushyitseho ku mirima yacu batubwira ko ibyacu bigomba kubarurwa, ntidutere amahane… turemera imashini zihita zangiza ibyacu birimo insina, avoka, amapapayi n’ibindi.”

Naho uwitwa Mukantwari Yozafina we yagize ati “Bucyeye badutumaho ngo tujye ku biro bya Seburikoko [rwiyemezamirimo], nibwo bandikaka bya bikorwa batubaruriye maze batubwira ko bazatwishyura ngo mu byumweru bibiri. Urumva ntabwo twari kwanga igikorwa cya leta kandi ari amajyambere kiganishaho ariko kugeza na n’ubu twarahebye. Itugiye kureba Seburikoko atubwira ko ari ubuyobozi bugomba kutwishyura.”

Mu gihe aba baturage bavuga ko kwangirizwa imyaka yabo byabakenesheje ntibishyurwe, ntibanahabwe gahunda ifatika y’aho ikibazo cy’abo kigeze, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yabwiye IGIHE ko akarere kagiye kubivuganaho na rwiyemezamirimo wakoraga uyu muhanda.

Yagize ati “Icyo kibazo kimwe n’ibindi bijyanye n’ibyo abaturage bakurikiranyeho Seburikoko turiho turashaka Seburikoko ugomba kubishyura imitungo yabo nk’uko babyumvikanye kugira ngo twumve ibyo atubwira, tumenye niba yiteguye kubishyura niba atiteguye kubishyura tumenye uko iki kibazo gicyemuka.”

Twagerageje kuvugisha rwiyemezamirimo ku murongo wa telefone ntitwamubona.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages