Akagali ka Ishywa kagizwe n’ikirwa kiri mu Kiyaga cya Kivu, kakaba kamwe mu tugali dutanu tugize Umurenge wa Nkombo. Gatuwe n’abaturage barenga 2000 batunzwe n’umwuga w’uburobyi.
Bamwe mu bahatuye baganiriye na IGIHE basaba Leta ko yabegereza amazi meza, bakaruhuka urugendo rurenga iminota 30 bakora bajya ku ivomo rimwe bahuriraho barenga ibihumbi bibiri.
Ibyo ngo bituma bamwe bakoresha amazi y’Ikiyaga cya Kivu, bakagira impungenge ko bashobora kuzakuramo indwara zitandukanye zirimo iziterwa n’umwanda.
Sibomana Jean Paul yavuze ko bafite ikibazo gikomeye cy’amazi, nubwo ubuyobozi bwabasezeranyije ko azabageraho ku buryo nta muntu uzongera kuvoma mu Kivu, nk’uko byakozwe ku Nkombo bakabaha amavomo.
Undi yagize ati “Dukora urugendo rurerure tujya kuvoma amazi meza ku buryo iyo udafite umwanya ugatuma umwana kuvoma agarukiraho bigatuma bagira ubute bakavoma mu Kivu, bityo biduteye impungenge ko twarwara indwara z’isuku nke.’’
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi Ushinzwe imibereho Myiza, Nsigaye Emmanuel, avuga ko iki kibazo bagiye kugikemura vuba kuko hari umushinga wemeye kubagezaho amazi meza, bitarenze Kanama uyu mwaka.
Yakomeje agira ati “Nibyo koko hari ivomo rimwe ribaha amazi ariko ubuvugizi twarabukoze n’umushinga ugiye kubaha mazi meza, bitarenze mu kwezi kwa munani ikibazo kiraba cyakemutse .”
Leta y’ u Rwanda yihaye intego yo kuba yamaze kugeza amazi meza ku baturarwanda bose bitarenze umwaka wa 2024.



















TANGA IGITEKEREZO