Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyagejeje amashanyarazi mu Murenge wa Bweyeye muri Nyakanga, umwaka ushize.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko mbere bari babayeho mu buzima bugoye kuko abenshi bakoraga urugendo rurerure bajya gushaka serivisi zigomba umuriro.
Mukamugambi Grace, umukobwa ukora umwuga wo kogosha muri uyu Murenge avuga ko mbere bakoraga urugendo rurerure bajya kwiyogoshesha mu Murenge wa Nyakabuye ndetse no gufotoza ibyangobwa bitandukanye bityo bikaba intandaro yo kubibona batinze.
Mukamugambi avuga ko aho baboneye amashanyarazi yahise atangira kwiga umwuga wo kogosha . Ubu ni byo akora bikaba bimufasha gukemura ibibazo bitandukanye ndetse agafasha n’ababyeyi be.
Yagize ati "Ubu maze igihe gito ntangiye kuko mbere nta muriro twagiraga. Umaze kuhagera natangiye umurimo wo kogosha .Ubu uyu umwuga umaze kugenza kuri byinshi ku buryo nta kintu nkisaba ababyeyi ahubwo ndabafasha."
Manirafasha Godereva utuye hafi y’Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye avuga ko uyu muriro w’amashanyarazi watumye serivise z’ubuzima bahabwa ziba nziza by’umwihariko ku bagore babyara.
Yagize ati"Mbere umubyeyi yarazaga bakamubyaza hatabona, bityo ntibamukorere ubuvuzi neza bikaba byanatuma umwana cyangwa umubyeyi apfa. Bakoreshaga amasitimu na yo atabona neza. Ariko aho baduhereye umuriro, iki kibazo ntikikigaragara nka mbere."
Nubwo hari ahataragera umuriro mu Murenge wa Bweyeye, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Rusizi, Ntwari Joseph yijeje abatarawubona ko na bo uzaba wabagezeho bitarenze amezi atatu ari imbere.
Yagize ati"Ubu uyu mushinga ugiye kugera ku musozo, aho tumaze guha umuriro abaturage barenga 1000 muri uyu Murenge wa Bweyeye, ahandi hasigaye imirimo irarimbanyije ku buryo twamaze gushinga amapato kandi na transiforumateri zimaze kuhagera, igisigaye ni ukumanika insinga.”
Ntwali yongeyeho ko REG ifite intego yo guha umuriro ingo 5459 zo mu Karere ka Rusizi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Aka karere gafite umuriro ku kigero cya 50% mu gihe igihugu cyose kigeze kuri 46.5% nk’uko bigaragazwa n’imibare ya REG yo muri Kamena 2018.



















TANGA IGITEKEREZO