00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abavurirwa i Mibirizi batishoboye banenga gufungirwa mu bitaro babuze ubwishyu

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 21 March 2017 saa 06:41
Yasuwe :

Abarwayi batishoboye batandukanye barwariye ku bitaro bya Mibirizi biherereye mu murenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, basaba ubuyobozi bw’ibitaro kuzajya bureka abarwayi batishoboye mu gihe babuze amafaranga yo kwishyura aho kubamarana igihe nta serivise yindi bikibaha.

Ibi, aba barwayi n’abarwaza babo babibwiye IGIHE mu mpera z’iki cyumweru gishize ubwo ibi bitaro byizihizaga umunsi w’abarwayi, usanzwe uba tariki ya 11 Werurwe ariko muri ibi bitaro bakaba bawijihije kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017. A bantu ku giti cyabo, banki, imiryango nterankunga n’abakozi bo mu bitaro batanga ingana y’amafaranga ibihumbi 900 yo gufasha abarwayi batishoboye.

Iyi nkunga yatanzwe mu gihe muri ibi bitaro hari abavuga ko umurwayi wabuze ubwishyu ashobora kumaranwa ukwezi yarangiwe gusohoka.

Uwitwa Mukurize Marguerite ati “Nyine iyo tudafite ubushobozi tugomba kuguma hano,dore nk’ubu maze nk’ibyumweru bitatu hano kubera umurwayi wanjye yakize avuye muri koma, bari bambwiye ko ngomba kwishyurwa ibihumbi 15 kandi nta bushobozi dufite.”

Nyiramayira Pelegia yunzemo ati “Baramugumana bageraho bakabona ntaho uzayakura nyine bakabibwira ubuyobozi bakagucyura, umurwayi ashobora kuhamara ukwezi kose yarakize, ukahaguma kubera nta mafaranga ufite. Umuntu aba ababaye cyane kuko hari umuntu udafite ubushobozi, njye numva bazajya badusonera tugataha.”

Padiri Diogene Dufatanye uyobora Cartas muri Diyosezi ya Cyangugu, avuga ko ibitaro bikwiye kureba niba mu nkunga yatanzwe hakwiye kwishyurirwa abarwayi batishoboye ariko bagakorerwa n’ibindi.

Yagize ati “Ubwo ibitaro nibyo bizareba muri iyo nkunga, ibyo abarwayi bakeneye mbere na mbere, niba icyo aricyo bumva bakeneye cyane ubwo ibitaro bizahera kuri cyo ariko banarebe n’ibindi kuko baba bacyeneye no kubaha muri iyo nkunga yabonetse uwo munsi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi Muganga Ntakirutimana Charlotte yemeza ko hari abarwayi bahamara igihe batarishyura ariko agahakana ko bamara ukwezi, ariko kandi ngo bafatanya n’inzego z’ubuyobozi bwa leta kugira ngo bishyure, abadafite ubushobozi bagafahwa.

Yagize ati “Mu mibare runaka ntabwo nahita mbabwira ngo ni umubare runaka udafite ubushobozi barimo ariko abashoboye kuboneka inzego z’ibitaro zifatanya n’inzego za leta kugira ngo babashe kubonerwa ubushobozi babe bashobora kwishyurwa bigatuma n’ibitaro bikomeza gutanga serivise nziza, ndumva ibyo kumara ukwezi ntabyo nzi ariko iyo tubonye inkunga gutya tuba tuzi ababaye tugenda tubafasha.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages