Abayobozi 8 b’utugari two mu murenge Nyakarenzo mu karere ka Rusizi batawe muri yombi ku wa gatatu tariki ya 4 Gashynatare 2015 bakurikiranyweho inyerezwa ry’amafaranga ya VUP.
Abo ba Gitifu n’ababungirije mu tugari bitwa abashinzwe iterambere mu tugari bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.
Gitifu w’umurenge wa Nyakarenzo, Murenzi Leonard, yavuze ko akeka ko aba bose bakurikiranyweho ikoreshwa nabi ry’amafaranga ya VUP(Vision 2020 Umurenge Program).
Basanze mu buroko uwahoze abakuriye, Nduwayo Viateur wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge ariko waje kwimurirwa mu wa Bugarama nawe wamaze gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibijyanye no kunyereza amafaranga yatangwaga muri gahunda ya VUP nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Kankindi Léoncie yari aherutse kubitangariza itangazamakuru.
Kankindi usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko bari bamenyeshejwe ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akurikiranyweho ibijyanye n’amafaranga ya VUP yanyerejwe ubwo yakoraga mu Murenge wa Nyakarenzo atarawimurwamo.
Nduwayo yamaze gukatirwa gufungwa iminsi 30 mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi, yafashwe na polisi tariki ya 16 Mutarama 2015.
Muri aka karere hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abayobozi bakurikiranyweho inyerezwa ry’amafaranga ya mituweli harimo ab’uturere batatu bamaze no kwegura.



















TANGA IGITEKEREZO