Abatawe muri yombi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyamihanda n’uhagarariye abagore bo muri ako kagari ko mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi.

Icyaha bakekwaho cyakozwe hagati ya Gashyantare na Mata mu mwaka ushize wa 2021.

Batawe muri yombi tariki 30 Mutarama 2022, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y'amafaranga ibihumbi 843.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko iki cyaha bagihamijwe n'urukiko bahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugera kuri 7, n'amande akubye inshuro eshatu agaciro k'indoke batse cyangwa bakiriye.

RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira umuntu wese uzafatwa yakoze icyaha nk'iki cyo kwaka ruswa.

Dr Murangira ati "Nta muntu ukiriye kwakwa ruswa ngo ashyirwe mu bagenerwabikorwa ku mafaranga Leta iba yageneye abantu. Turasaba abayobozi b'ibanze n'abo bireba bose kwirinda ibi bikorwa kuko ari ibikorwa biremereye bigize ruswa RIB itazihanganira.”

“Turasaba abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose hari umuyobozi ubatse amafaranga ngo bahabwe serivise iyo ariyo yose, kandi turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru, ubwo bufatanye turabukeneye".

Uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza riri gukorwa ngo dosiye yabo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi
Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi