Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harelimana Frederic, yabwiye RBA ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho mu mwaka ushize haguyemo abantu bane bagapfa.
Yagize ati “Dufashe nko mu gihe cy’umwaka, hamaze kugwamo abantu bane. Iyo ni imibare minini. Icya mbere ni uko twasanze abaturage baturiye n’abatuye kure y’amashyuza bayagana bavuga ko babonamo umuti w’amavunane. Twasanze igisubizo atari ukuyafunga, ahubwo ari ugufata ingamba z’umutekano wabo. Niyo mpamvu tugiye gushyiraho uburyo abayagana bamenya amasaha yo kuyajyamo n’ayo bibujijwe.”
Harerimana avuga ko bimaze kugaragara ko abantu bagiye bagirira ibibazo muri aya mazi abenshi ari abayajyamo mu masaha yo mu rucyerera n’ay’ijoro, bityo koga bizajya bihera sa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Amashyuza ni amazi ashyushye rimwe na rimwe anyuzamo agatogota nk’inkono iri ku muriro, asohoka mu butaka aherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi. Abaturage bavuga ko iyo bayozemo bakira indwara zimwe na zimwe zirimo amavunane, umugongo, rubagimpande n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO