Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2017, rigaragaza ko ivuriro Help life Reflexology and Massage center ryafunzwe kubera kutagira ibyangombwa bitangwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Uretse “Help life Reflexology and Massage center” hanafunzwe andi mavuriro abiri, Eden Business Center na ALL Life RTD yo mu Murenge wa Kamembe.
Mu kiganiro na IGIHE, Ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Rusizi yavuze ko ayo mavuriro yafunzwe muri gahunda y’ubugenzuzi isabwa mu gihugu hose.
Yagize ati “Hari gahunda y’igihugu y’amabwiriza ya Minisitiri w’ubuzima yo kureba amavuriro yujuje ibisabwa ngo akore, tumaze guhagarika atatu; uyu munsi twakoreye Kamembe twafunze Eden Business Center na ALL Life RTD hakaba na Help life Reflexology and Massage center, ibyangombwa bya Minisiteri y’ubuzima nta byo bari bafite, bitwazaga ibyangombwa bya RDB.”
Akomeza avuga ko abazazana ibyo byangombwa bya Minisiteri y’ubuzima bazongera bemererwe, kandi ko ari igikorwa cyizakomeza mu mirenge 18 y’akarere.
Umwe mu bahagarariye ivuriro rimwe muri aya utashatse kwivuga amazina yemereye IGIHE koko ko nta byangombwa bya Minisiteri y’ubuzima bari bafite nubwo hari ibindi byangombwa bakoreshaga.
Yagize ati “Ubuyobozi icyo bugusaba ugomba kucyubahiriza, tugomba kubwakira si twe ba mbere bibayeho, hari ibyangombwa runaka biba bikenewe bitewe n’amabwiriza agenga umurimo, turi muri gahunda yo kubishaka, nibiboneka bazahita badukingurira.”



















TANGA IGITEKEREZO