Uwo mugabo wiyita umuganga urangije kwiga mu ishuri ryo muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko we bamutumije mu masaha ya saa cyenda agasanga bamaze gukuramo inda, ngo ahubwo we akabasaba ko bajya kwa muganga.
Mujawimana Claire umuturanyi w’uwakuriwemo inda avuga ko yahageze ku wa Gatandatu agasanga uwakuriwemo inda ava amaraso ariko ahita ajya kureba uwo mugabo wiyita muganga, ariko ngo biranga agaruka akiva amaraso.
Mu masaha ya saa cyenda za mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Werurwe nibwo bongeye guhamagara uwo mugabo wiyita muganga araza amutera inshinge ariko biba iby’ubusa, niko gufata umwanzuro wo kubwira abaturanyi bahita bamujyana kwa muganga.
Mujawimana akomeza avuga ko yabajije uwakuriwemo inda akamubwira ko inda yavuyemo ndetse n’umwana ari munsi y’igitanda. Ni nabho bamusanze ari muri ishashi yapfuye.
Kuri ubu ukekwaho gukurirwamo inda ari mu bitaro bya Gihundwe aho byagaragaye ko yayikuyemo ifite amezi arindwi.
Ingingo ya 163 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukuriramo umugore inda babyemeranyijweho, ahanishwa igifungo kuva myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.
Ingingo ya 162 ivuga ko Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 200, cyangwa kimwe muri ibyo.



















TANGA IGITEKEREZO