Ibigo birebwa n’iki kibazo ni Urwunge rw’Amashuri rwa Mushaka, urwa Mibirizi,Nyabitimbo n’ urwa Butambamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bafunze amacumbi, basaba abanyeshuri ko bashaka amashuri ariko nihagira ugaragaza ikibazo bazamufasha.

Ati “Icyo twafunze ni amacumbi, ibigo byo birakomeza byakire abana muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 ariko ikirebana no gucumbika, abana twabateguje hakiri kare kugira ngo bashake ibigo bibegereye hakiri kare.”

“Abo bizagaragara ko yakibuze turi kuganira na REB tureba niba twabashyira mu bigo bisanzwe bicumbikira abanyeshuri kuko tubifite.”

Abanyeshuri bagera kuri 217 ni bo bacumbikaga muri ibyo bigo, baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abanyeshuri benshi baba bifuza kwiga mu bigo bibacumbikira kuko inshuro nyinshi ingendo bakora bava cyangwa bajya mu ngo z’iwabo zibavuna bitewe n’aho baturuka ndetse bamwe bagera iwabo bagasanganizwa imirimo, bityo umwanya wo gusubiramo amasomo ukabura.

Andi mashuri arimo Baptist School of Kamembe na Les Bambins de Saint Joseph, yari yaratangiye kwakira abanyeshuri bo mu mashuri abanza atabifitiye uburenganzira ahubwo afite ubwo kwigisha incuke, na yo yambuwe ubwo burenganzira, abanyeshuri bajyanwa mu yandi mashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel

[email protected]